Ikindi kirungo mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi: Ndayishimiye yoherereje P.Kagame ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yakiriye Intumwa yihariye ya mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye; yamushyikirije ubutumwa bwe.

Iyi ntumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye, ni Ezéchiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Guverinoma y’u Burundi.

Izindi Nkuru

Ezéchiel Nibigira wari uri kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bavanye mu Burundi, yashyikirije Perezida Paul Kagame ubutumwa yahawe na mugenzi we Perezida Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ntumwa yoherejwe na Perezida w’u Burundi nyuma yuko umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda wongeye kuba ntamakemwa, ubu Ibihugu bikaba byarongeye kubana kivandimwe, ababituye bakagendererana nta nkomyi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ezéchiel Nibigira na bwo yari mu Rwanda ubwo yari yitabiriye imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yateraniye i Kigali kuva tariki 24 Ukwakira kugeza ku ya 05 Ugushyingo 2022.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi nama, yanatanzwemo ikiganiro na Perezida Paul Kagame, Minisititi Ezéchiel Nibigira yagejeje ku Mukuru w’u Rwanda indamukanyo za mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

Ni intumwa ije nyuma y’igihe gito Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Ndayishimiye bahuye bakagirana ibiganiro, birimo ibyabaye nyuma y’inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye tariki 04 Gashyantare 2023 yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’intumwa ya Ndayishimiye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru