Uko umuhanzi uyoboye gospel Nyarwanda yabonye izina rya ‘Album’ nshya ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yahawe izina rya Album ye n’abafana be, ubwo yafataga amashusho y’indirimbo zizaba ziyigize.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, Israel Mbonyi yakoze igitaramo anafata amashusho y’iyi album ye nshya ya gatanu agiye gushyira hanze.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzi yari yatumiye abakunzi be baje kwifatanya na we mu ifatwa ry’amashusho yise Pre-Launch y’iyi Album ye izajya hanze mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Ahagana sa moya akigera ku rubyiniro, yasabye abakunzi be ko ari bo bari bumuhe izina ry’uyu muzingo, binarangira abakunzi be bayise ‘Nkumusirikare’.

Aganira na RADIOTV10 nyuma y’iki gitaramo, Israel Mbonyi yavuze ko izina ryiswe Album ye atari ryo we yateganyaga kuko ryaturutse mu bantu nkuko yari yabisabye.

Yagize ati “nari mfite amazina nk’abiri ariko Nkumusirikare ntabwo byarimo cyane. Rero ubwo bahisemo kuyita NKUMUSIRIKARE ntakibazo, njyewe nari kuyita NIYIBIKORA. Nari mfite n’irindi ryitwa TUGUMANE. Izina ryose nayita ariko ririya narishimye.”

Umuhanzi Israel Mbonyi akoze iki gitaramo nyuma y’icyo yakoze kuri Noheli umwaka ushize cyavugishije benshi nyuma yo kuzuza BK Arena.

Mu kwezi kwa Gatandatu azashyira hanze izi ndirimbo ziri ku muzingo mushya wiswe NKUMUSIRIKARE uzaba ugizwe n’indirimbo icumi, azakora igitaramo cyazo mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru