Thursday, September 12, 2024

Uko umwe mu Baperezida bitabiriye irahira rya Perezida Kagame yakiriwe mu Gihugu cye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Guinea Conakry, General Mamadi Doumbouya wari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, yasubiye mu Gihugu cye, yakiranwa urugwiro ruhebuje n’abaturage benshi bishimiye uko akomeje gutsura umubano n’Ibihugu by’intangarugero.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry yatangajwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, avuga ko General Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro ubwo yari akubutse i Kigali.

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza General Mamadi Doumbouya yakirwa n’abaturage benshi bari bakikije umuhanda, bufite umutwe ugira uti “Ubwo Perezida wa Repubulika yari avuye i Kigali.” Bugakomeza bugira buti “Abaturage bakiranye ubwuzu Umukuru w’Igihugu, nyakubahwa General Mamadi Doumbouya.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Conakry, byakomeje bivuga ko abaturage benshi bari baje kwakira Perezida wabo, bari ku muhanda witiriwe Fidel Castro.

General Mamadi Doumbouya ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bari bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ndetse akaba yaranamwakiriye mu Biro bye muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano n’ubucuti bisanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Mamadi Doumbouya kandi asanzwe ari inshuti ya Perezida Paul Kagame, ndetse bakaba bakunze kugenderana mu bikorwa biba bigamije kubagarira ubucuti bw’Ibihugu bayoboye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea Conakry rwanyuze mugenzi we General Mamadi Doumbouya wagaragaje ko yishimiye kumwakira no kugirana ibiganiro.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari arangije uruzinduko muri Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya yagize ati nishimiye kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Umubano w’u Rwanda na Guinea Conakry warushijeho gutera intambwe ishimije muri iyi myaka ibiri ishize, dore ko mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023 i Kigali hazamuwe ibendera ry’iki Gihugu cy’inshuti, aho Ambasade wacyo mu Rwanda akorera ubu.

General Mamadi Doumbouya na we yishimiye uburyo abaturage bamwakiriye

Abanya-Guinea bishimiye uko Perezida wabo akomeje gutsura umubano n’Ibihugu by’intangarugero

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist