Monday, September 9, 2024

Uko Uturere dukurikirana mu Mihigo2021-2022: Aka mbere gaheruka kuba aka 13

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje uko Uturere dukurikirana mu kwesa imihingo ya 2021-2022, aho Uturere dutandatu twa mbere tuyobowe na Nyagatare, twagaragaje guhatana cyane kuko turushanwa amanota macye.

Uko Uturere twakurikiranye mu kwesa Imihigo, byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 ubwo hasozwaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente watangaje uko Imihigo ya 2021-2022 yisejwe, yavuze ko Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo, hagakurikiraho iy’Iburengerazuba ku mwanya wa gatatu, Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa Kane, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yaje ku mwanya wa gatanu.

Agaragaza uko Uturere twakurikiranye, yavuze ko mu myanya itandatu ya mbere ari two Nyagaratare, Huye, Rulindo, Nyagatare, Rwamagana na Rusizi, hagaragayemo guhatana cyane kuko utu Turere turushanwa amanota atarenze 2,5%.

Yagize ati “Imihigo ni ihiganwa tuba turimo, twese turamutse tugize 100% byaba ari byiza cyangwa twese tukagera muri 99%.”

Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba yanaje ku mwanya wa mbere, kaje ku mwanya wa mbere, gafite amanota 81,64 %.

Aka Karere kabaye aka mbere mu mihigo ya 2021-2022, ubwo hatangazwaga imyanya ku nshuro iheruka mu Mihigo ya 2019-2020, kari kabaye aka 13 gafite amanota 69,3%.

Nyagatare ikurikirwa n’Akarere ka Huye gafite amanota 80,97%, hagakurikiraho Rulindo ifite amanota 79,8%, Akarere ka Kane kakaba aka Nyaruguru gafite amanota 79,5%, aka gatanu kakaba ari Rwamagana ifite amanota 79,5%, aka gatandatu kakaba aka Rusizi n’amanota 79,2%.

Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa Karindwi gafite amanota 79,1%, hagakurikiraho aka Gatsibo ka munani gafite amanota 79%, Kamonyi iza ku mwanya wa cyenda ifite amanota 79,0%, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa cumi gafite amanota 79%.

Ku mwanya wa 11, haza akarere ka Karongi gafite amanota 78%, kagakurikirwa n’aka Muhanga kaje ku mwanya wa 12 n’amanota 78,9%, Akarere ka 13 kakaba ari aka Rubavu gafite amanota 78,44%.

Akarere ka Nyuma, ni aka Burera gafite amanota 61,2% ko mu Ntara y’Amajyaruguru iri no ku mwanya wa nyuma mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Uturere twa mbere twashimiwe na Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Comments 1

  1. SIBORUREMA Protais says:

    Byiza cyane iyi mihigo ije yari ikenewe nyuma ya Covid-19.Ubwo abari mu myanya y’inyuma barakaza ingamba mu mihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts