Umushyikirano2023: Guverinoma yagize icyo ivuga ku ngingo yari itegerejwe n’Abanyarwanda hafi ya bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko, kiza ku isonga mu byavugwaga n’abaturage ko bifuza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yazakigaho. Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ikivugaho, itanga ubutumwa bw’ihumure.

Hamaze iminsi havugwa izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, rikomeje kugarukwaho na benshi bavuga ko ryahungabanyije imibereho yabo.

Izindi Nkuru

Ubwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari igiye gutangira, benshi mu Banyarwanda bavugaga ko ikwiye kwiga kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kuri iki kibazo yifuza gutanga ubutumwa bwihumure, mpumurize Abanyarwanda, ntabwo twabibagiwe kuko guhera ejo bose babajije bavuga bati ibiciro birazamuka nuyu munsi babigarutseho, rwose nagira ngo mbahe ihumure ko Leta ntabwo yigeze itererana Abanyarwanda muri icyo kibazo.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku byagiye bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingaruka iri zamuka ry’ibiciro ryagira ku Banyarwanda, birimo gutanga inyunganizi mu rwego rw’ubwikorezi.

Ati Iyo tutazishyiramo nka Guverinoma, ibiciro tubone uyu munsi byari kuba biri inshuro ebyiri. Naho biri uyu munsi ni uko hari icyo Leta yakoze kandi gikomeye.

Yavuze ko nko mu biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, nko ku makamyo atwara ibiribwa ndetse n’imodoka zitwara abagenzi, Leta yagize byinshi yigomwa kugira ngo bitazamuka cyane ngo bibe byanagira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa.

Ati Iriya nyunganizi iyo itabamo ni ukuvuga ngo ibiciro byo gutwara ibiribwa byari kuba byarabaye birebire cyane ubu tukaba dufite ibiciro bitari ibi dufite uyu munsi, wenda byari kuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

Yakomeje agaruka ku bitera izamuka ry’ibiciro birimo igabanuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’igiciro cyo gusarura, guhinga no korora nacyo cyazamutse.

Yavuze ko nk’igiciro cy’ifumbire muri iki gihe cyazamutse kikikuba kabiri. Ati Bivuze ko icyo umuntu ahinga ajya kugisarura cyamutwaye amafaranga menshi na we akajya kukigurisa menshi.

Yavuze kandi ko no muri uru rwego, mu gihembwe cy’ihinga A gishize, Guverinoma yatanze inkunga y’ifumbire nyinshi ndetse hatangwa n’izindi nyunganizi, byose bigamije kuzongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Yakomeje agira ati Icyizere nabaha ni uko nkumusaruro turimo tubona wavuye muri sizoni A ni ukuvuga icyiciro cyubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda kumwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere nukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro wibigori wikububye kabiri, uwibirayi wikuba kabiri, uwibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse nigice cyo mu burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cyibigori kimanuka kiva ku mafaranga Maganinani (800Frw) kijya ku mafaranga maganane (400Frw), ubwo rero nibindi nkibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite.

Dr Ngirente yagarutse kandi ku mpamvu zatumye habaho izamuka ry’ibiciro ziturutse hanze y’u Rwanda, akaba ari byo bigora Leta y’u Rwanda ariko ko iticaye kandi izakomeza gukora ibiri mu bushobozi bwayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru