Ikiribwa kitwaga icy’abakene ubu n’abifite bakigeraho bisumbukuruje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibijumba byigeze kujya bihimbwa amazina nka ‘Rugabire’ na ‘Lokodifensi’ kubera kubisuzugura ngo ni iby’abakene, ubu mu Karere ka Nyamasheke byatangiye gusumbya agaciro inyama bakunze kwita ‘Imbonekarimwe’ ku buryo ubasha kubirya ngo ari umukozi wa Leta ufite uko yifite ku ikofi.

Ibi biribwa bisanzwe ari ibinyamafufu, ni bimwe mu bitarakunze guhabwa agaciro n’abiyita ko basirimutse ndetse mu minsi yashize, hari abumvaga ko bidashobora kugera mu ngo zabo ngo kuko ari iby’abakene.

Izindi Nkuru

Gusa uko imyumvire yagiye izamuka, bamwe bagiye bakunda ibi biribwa kubera akamaro bigirira umubiri, ndetse bakaba basigaye babigura muri za butiki.

Ariko nanone hari benshi bakomeje gufata ibijumba nk’ibiribwa by’abaciriritse, mu gihe hari aho bimaze kuba idorali kuko bibona umugabo bigasiba undi.

Mu Karere ka Nyamasheke na ho bavuga ko abarya ibijumba ari abafite amikora yisumbuye kuko bihenze nkuko bivugwa na bamwe mu baturage baganirije RADIOTV10.

Umunyamakuru wacu wageze ku isoko rya Bumazi ryo mu Murenge wa Bushenge ricururizwamo ibiribwa byiganjemo ibijumba, yasanze abaturage biyasira ko bitakiribwa na buri wese.

Mukantagara Josephine yagize ati “Ikijumba wagira ngo cyabaye inyama. Birarya umugabo bigasiba undi.”

Avuga ko ibasi yabyo igura ibihumbi birindwi (7 000 Frw) ku buryo atari buri wese wapfa kubyigondera. Ati “Ubu nguze utw’igihumbi kandi natwo nturya rimwe.”

Harerimana Emmanuel avuga ko iyi basi y’ibijumba isigaye igura ibihumbi birindwi, yahoze igura igihumbi (1 000Frw). Ati “Ibijumba byabaye idolari ku buryo bukomeye.”

Uyu muturage avuga ko aho kugura ibijumba bagura inyama kuko ari zo zihendutse kurusha ibi biribwa byahoze ari iby’abaciriritse.

Ati “Ibijumba ni abakozi ba Leta babyirira, ubwo se ukennye wabirisha iki? Byabaye inyama neza neza.”

Aba baturage bavuga ko amafaranga yaguraga ibasi y’ibijumba ubu agura umufungo umwe na wo kandi muto.

Nyirabimana Elevanie ati “Ubu se umwandiko [umufungo] ko bawandikira igihumbi cyangwa maganinani, ubwo wabibona? Ibijumba byabaye inyama ku bantu.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yo ivuga ko umusaruro w’ibijumba wiyongereye ahubwo ko ikibazo cyareberwa mu kuba ababirya na bo bariyongereye.

MINAGRI ivuga kandi ko ibijumba bisigaye bibyazwamo umusaruro w’ibindi biribwa n’ibisuguti, imigati, amandazi ndetse n’imitobe.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru