Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo gikomeye mu bya Football

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame ndetse n’Umwami wa Morocco, Mohammed VI, bagiye guhabwa igihembo n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nk’abantu bagize uruhare mu guteza imbere uyu mukino.

Iki gihembo kizwi nka ‘CAF President’s Oustanding Achievement Award 2022’, kizatangirwa mu birori bizabera i Kigali mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Aya makuru dukesha ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba CAF, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga mukuru w’iyi Mpuzamashyirahamwe, Veron Mosengo-Omba, ivuga ko ibi biroro bizanitabirwa na Perezida wa FIFA, Gianni Infatino ndetse n’abandi bashyitsi batumiwe na CAF.

Perezida Paul Kagame ugiye guhabwa iki gihembo, asanzwe ari umwe mu bagira uruhare rukomeye mu kuzamura imikino irimo n’uw’amaguru.

Muri Gicurasi 2021 ubwo i Kigali haberaga Inama ya Komite Nyobozi ya CAF, yari yitabiriwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse n’wa CAF, Dr Patrice Motsepe, Perezida Kagame yasabye ko imiyoborere y’urwego rw’umupira w’Amaguru muri Afurika ikwiye guhinduka.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uyu Mugabane ufite impano nyinshi muri uyu mukino w’umupira w’amaguru kuko abakinnyi bawukomokaho ari bo batanga umusaruro ku yindi migabane, asaba ko no muri uyu Mugabane habayeho impinduka byatuma umupira waho na wo utera imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru