Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Couple y’umusore witwa Laurine Izere uzwi nka The Trainer n’Umunyamideri Keza bazwi cyane kuri YouTube mu dukino tw’urukundo, iremeza ko yamaze gutandukana ku nshuro ya kabiri nyuma y’amezi atanu yemeranyijwe kuzashyingiranwa.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutoza abifuza kubaka umubiri n’abashaka kugabanya ibiro, muri Mata 2022, yari yatereye ivi umunyamideri Keza, amusaba kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Izindi Nkuru

Icyo gihe bakoze iki gikorwa nyuma yo kwiyunga dore ko hari hashize igihe nubundi baratandukanye.

Hamaze iminsi micye hacicikana amakuru ko uyu musore na Keza bongeye gutandukana ndetse ko babanje no kurwanira mu kabari.

Mu kiganiro yagiranye YouTube Channel ya Isimbi TV, The Trainer yemeje ko yamaze gutandukana na Keza.

Ati “Twaratandukanye ariko ntabwo twigeze turwana […] kuri iyi nshuro ntabwo ari agakino ndetse no ku nshuro ya mbere ntabwo byari agakino.”

Uyu musore avuga ko icyabayeho hagati ye na Keza, ari ugushwana bakavugana nabi ariko ko batarwanye nkuko byari bikomeje kuvugwa.

The Trainer na Keza basanzwe bazwiho gukora udukino tw’urukundo tuzwi nka ‘Prank’ ndetse bakaba bari bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bikorwa byo kwamamaza imyambaro.

Gusa kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga zabo, amafoto bari bahuriyeho bamaze kuyasiba.

Avuga ko nubwo yari yarateye ivi ndetse yifuza kuzashyingiranwa na Keza, ariko ko batagirana ibibazo ngo babirenzeho ngo ni uko bashaka gushimisha imiryango.

Ati “Nta muntu upanga ibibi, kandi ntabwo twari gutekereza ngo nidushwana ntituzatandukane, ntabwo bishoboka kuko n’ugiye kurahira mu isezerano aravuga ngo tuzatandukanywa n’urupfu kandi bagashyiraho divorce mu gihe byanze.”

Akomeza avuga ko bafashe umwanzuro wo gutandukana bawutekerejeho, ati “Niba abona ntashobotse cyangwa mbona we adashobotse, mubiganiraho nk’abantu bakuru, umwe agakomeza ubuzima bwe undi ubwe.”

Keza na The Trainer bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bishimanye
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane
Urukundo rwabo bari bakunze kurwerekana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru