Ruhango: Hatahuwe ibisasu byari bitabye hafi y’urugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, habonetse ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade bitabye mu butaka, bituma abaturiye aho byabonetse bagira igishyika.

Ibi bisasu byabonywe n’umuturage ubwo yariho acukura inzira y’amazi hafi y’urugo rwe, ahita abimenyesha inzego z’ibanze.

Izindi Nkuru

Uwahaye amakuru RADIOTV10 avuga ko nyuma yuko ibi bisasu bibonetse, ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwihutiye gushyira ibimenyetso aho byabonetse kugira ngo hatagira uhagera bikaba byamuturikana.

Ubuyobozi bw’ibanze kandi bwihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zize kubitegura.

Ibi bisasu byabonetse ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 ubwo umuturage witwa Mukarwego Suzane yariho acukura umuferege, yakubita isuka akabibona.

Bikekwa ko ari ibyo mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi byaba byarahasizwe n’abasirikare n’Interahamwe bakoze Jenoside mu 1994.

Biteganyijwe ko itsinda ry’Abasirikare rijya gutegura ibi bisasu, rigera muri aka gace byabonetsemo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022.

Muhire Frollibert uyobora Umurenge wa Mwendo, yemeje amakuru y’ibi bisasu wavuze ko inzego zikibimenya zihutiye kuhashyira ibimenyetso ndetse n’uburinzi kugira ngo hatagira abaturage bahagera bikaba byabagiraho ingaruka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru