Nyamagabe: Babiri bishe umugabo bamuziza kutabaha urwagwa bakatiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwica umucuruzi wo mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bamuziza kutabaha inzoga y’urwagwa, babihamijwe n’Urukiko, rubakatira gufungwa burundu.

Aba bagabo babiri baburanishwaga ku cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 09 Kanama 2022 ubwo bicaga uyu mucuruzi wakoreraga mu Mudugudu wa wa Kasemanyana, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Kaduha.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, bukurikiranye aba bagabo, buvuga ko muri iryo joro ahagana saa tatu bagiye mu kabari ka Iyamuremye Jean Baptiste bamwaka inzoga y’urwagwa ariko arayibura.

Uyu mucuruzi yahise ababwira ko nubwo adafite urwagwa ariko afite inzoga yitwa Agasusuruko ipfundikiye, bagahita bamwadukira umwe akamufata akamukubita ivide akagwa hasi undi na we afata ikimene cy’iryo cupa akimujomba mu ijosi no mu gatuza agahita ahasiga ubuzima.

Mu rubanza rwabaye tariki 30 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye aba bagabo gufungwa burundu kubera ubugome bw’indengakamere bwakoreshejwe n’aba bagabo.

Ku wa 02 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasomye icyemezo, rwemeza ko aba bagabo bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, rubakatira gufungwa burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru