Monday, September 9, 2024

Uri i Burundi avuze umwuka uhari nyuma y’ikikango cya ‘Coup d’Etat’ n’impinduka za Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akuriyeho uwari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni wavugwagaho gushaka kumuhirika ku butegetsi, umusesenguzi uri i Burundi, aravuga ko no mu baturage hari ikikango ariko kidakabije.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite amazina y’uwo yifuza ko aba Minisitiri w’Intebe.

Ni Lieutenant Général de Police Gervais Ndirakobuca watowe n’Abadepite ku majwi 113, akaba agiye gusimbura Alain Guillaume Bunyoni wari umaze iminsi asa nk’uhanganye na Perezida Evariste Ndayishimiye ndetse bikaba byanavugwaga ko yaba ari gutegura gukora coup d’etat.

Amakuru yizewe aturuka i Burundi kandi, avuga ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi buri gutegura impapuro zo guta muri yombi Alain Guillaume Bunyoni nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Umwe mu basesenguzi uri i Burundi utifuje gutangazwa amazina, yabwiye RADIOTV10 ko nk’umuntu ushishoza abona mu Gihugu harimo ikibazo mu gihe abaturage bo badafite ubwoba bwinshi kuko ibiri kuba byose bisa nk’ibiri gukorwa mu bwiru.

Avuga ko amahirwe ahari ari uko ibyo byose biri gukorerwa mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Ati “Iyo coup d’etat ubona ko iri mu ishyaka, ni cyo gituma n’abaturage badafite ubwoba bwinshi kuko atari undi muntu uturutse hariya uje gukura ishyaka ku butegetsi.”

Gusa avuga ko muri iki Gihugu cy’u Burundi hamaze iminsi ibindi bibazo by’ingutu birimo izamuka ry’ibiciro ku masoko nk’iry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ku buryo hari abashobora kuba babiri inyuma.

Ati “Ubona ko hari abantu babifitemo uruhare kugira ngo ibiciro bitumbagire, ukabona ko bari kubikora kugira ngo binanize umukuru w’Igihugu kugira ngo bigaragare ko yananiwe.”

 

Umwuka umeze ute?

Uyu musesenguzi avuga ko nubwo muri iki Gihugu harimo ibyo bibazo bikomeye ariko bitagize ingaruka nini ku mibereho y’abaturage kuko bakomeje imirimo yabo nkuko bisanzwe.

Ati “Yego ikintu cyose iyo kibaye nk’iki cyo kuvuga ihirika ry’ubutegetsi ni ikintu gikomeye, umuntu wese aribaza ati ‘ese bibaye’ abantu bose bahungabana ariko nta bwoba bwinshi bukabije buhari.”

Uyu musesenguzi avuga ko abategetsi bakomeye birinze kuvuga kuri iyi coup d’etat yanugwanugwaga, akemeza biri mu byafashije abaturage kutagira igihunga.

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, usigaye uba ku Mugabane w’u Burayi mu Gihugu cy’u Bubiligi, aherutse gutangaza kuri iyi coup d’etat yari imaze iminsi ivugwa mu Burundi.

Yavuze ko ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko, uw’mutwe w’Abadepite n’uw’umutwe wa Sena ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD bari bamaze iminsi bavugwaho gukora inama za hato na hato.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts