Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in MU RWANDA
0
Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yabonetse nyuma y’iminsi ibiri yaritabye Imana.

Nyakwigendera yagwiriwe n’ikirombe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 08 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange.

Kuva icyo gihe inzego zahise zijya gushakisha uyu muntu ngo zimutabare, ariko birananirana kuko yari yaridukiwe n’ikirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 40.

Umurambo we wabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, wararengewe n’ibitaka by’iki kirombe cyaridutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yagize ati “Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.”

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanda, mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo umushyingure.

Ni mu gihe iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko, ndetse iperereza rikaba ryatangiye gukorwa nk’uko byatangajwe na SP Habiyaremye Emmanuel, wavuze ko abazafatwa bari inyuma y’iki kirombe, bazabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze kandi ko hagiye gukorwa inama ihuza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, n’abaturage, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje gukorwa binyuranyije n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kumvikana ibirombe bigwira abaturage baba bagiye kubicukuramo amabuye y’agaciro, biba bikorwa mu buryo bunyuranye n’amategeko, aho icyavuzwe cyane ari icyo mu Karere ka Huye cyahitanye abantu batandatu, bo bakanabura burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Ecuador: Intagondwa zagabye igitero kuri Televiziyo mu kiganiro Live zatumye Perezida aha itegeko Igisirikare

Next Post

Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka

Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.