Mu gihe abaganga bagira inama abantu koza amenyo nibura kabiri ku munsi, mu Rwanda ababasha kubyubahiriza ni 25%. Umubare uri hasi cyane, abatabikora bakavuga ko uwo mwanya batawubona.
Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu kanwa, bavuga ko kutoza amenyo inshuro ebyiri ku munsi byongera 33% y’ibyago byo kurwara indwara z’amenyo.
Indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw’Abanyarwanda, by’umwihariko icyiciro cyibasiwe n’iyi ndwara, ni abana bato nkuko ikigo cy’ubuzima RBC kibitangaza gifatanyije n’ Urugaga rw’abaganga b’amenyo.
Bamwe mu Banyarwanda babwiye RADIOTV10 ko koza amenyo inshuro ebyiri ku munsi ari ihurizo kuri bo, kuko hari impamvu nyinshi zituma batabikurikiza.
Umwe ati “Njyewe mbyuka saa kumi za mu gitondo (04:00’) ngiye guhinga, ubwo koko urumva nabona umwanya wo kujya koza amenyo?”
Undi muturage wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubukene buri mu bituma badashobora koza amenyo izo nshuro ebyiri ku munsi.
Ati “Sinyobewe ko koza amenyo ari byiza birinda indwara, ariko se wahingira igihumbi ukajya kugura umuti w’amenyo aho kugura ibishyimbo by’abana.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko indwara nyinshi abantu bajya kwivuza ku Bigo Nderabuzima, ari indwara zo mu kanwa kubera kutahakorera isuku ihagije.
Yagize ati “Ugiye ku Bigo Nderabuzima usanga indwara nyinshi abantu bivuza ari izo mu kanwa, biterwa nuko abantu bararya ibirimo isukari, umunyu, umusururu n’ikigage ibyo byose bafata nta n’umwe wivuza. Ni ho indwara z’amenyo zituruka kubera ko batabashije koza amenyo.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko 64,9% by’Abanyarwanda barwaye amenyo, muri bo 54,3% ntibigeze bivuza, naho mu bantu baza kwa muganga 5% baba baje kwivuza indwara.
Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10