Umubikira ari mu maboko ya RIB akekwaho imyitwarire yumvikanamo ibidakwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubikira ukorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rutsiro unayobora Ikigo Nderabuzima cyo muri aka Karere, yatawe muri yombi na RIB akekwaho icyaha cyo kwirengagiza umubyeyi wari uri ku nda bikamuviramo kubyara umwana upfuye.

Uyu mubikira witwa Vestine asanzwe ayobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu cyo mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Nyabirasi, akaba akekwaho kwanga kurekura imodoka itwara indembe ngo ijye gufata umubyeyi wari uri ku nda wari ku Kigo Nderabuzima cya Bukanda ngo ajyanwe mu Bitaro, bikaza gutuma abyara umwana witabye Imana.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 mata 2023, nyuma yuko iki cyaha akekwaho kibaye ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023.

Uyu Wihaye Imana ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, yanze gutanga imbangukiragutabara ngo ijye gutwara uwo mubyeyi wari ugiye kwibaruka ngo ajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi, ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za Leta zikabimusaba ariko akazibera ibamba.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uretse kuba kwirengagiza gutaba umuntu uri mu kaga ari icyaha gihanwa n’amategeko, ari no kubura ubumuntu.

Ati Byagombye kuba indangangagaciro ya buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se wo gutanga serivisi.

Dr Murangira B. Thierry uvuga ko gutabara umuntu uri mu kaga bikwiye kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda, avuga ko byumwihariko bikwiye kuranga abakora muri serivisi z’ubuzima.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha nibihano muri rusange

Ingingo ya 244: Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga

Umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW)

RADIOTV10

Comments 11

  1. Tonton says:

    Nta gitangaje kuko ababikira muri rusange nta bumuntu bagira keretse umwe ku ijana. Na we usanga bagenzi be bamwanga sinzi uko barerwa.

  2. Kamugisha says:

    Kbx ababikira harim abagome bya danger kuk no mu bigo by’Amashuri iyo umunyeshuri arwaye biba bigoy kugra ngo amurekure ajye kwa muganga

  3. IMANNIYONKURU says:

    Ababikira ni abagome ntabumuntu bagira wagirango iyo babigiyemo bahita bigishwa ubugome ni indera barahari bo babashitani.noneho bo bamwe ni abanyamanyanga hari uwarangije kaminuza agiye kudefanda basanga nta diplome yo muri secondaire agira kuko basanze iyo yarafite ari impimbano namwe munyumvire

  4. Emmanuel says:

    Icyo gihano kiroroshye
    Kuko ayo mafaranga nimake bazica benshi
    Nogufungwa umwaka nimuke rwose
    Icyo cyaha ntaho gitaniye no kwica pe
    Mbega ubugome buriyase iyo modoka ariye bite haruwayikandagiramo da
    Ariko icyo kibazo cyiganwe ubushishozi
    Kuko bikunze kuba henshi kubona ambiranse ntibyoroshye,ahari wasanga hari abaziha amabwiriza yo kugenda atarabo kuribyo BIGO ziba ziparitseho

  5. SIKUBWABO Edouard says:

    Ababikirara biragoye kugirango uzasange bababazwa nababyeye babyara kuko nibazi namba uko inda iryana nibazi neza ko abana Ari umugisha uturuka ku Mana ngirango iyo barikwiga isakaramentu ryo kwiha Imana bashobora kuba babwirwa ko abandi batihayimana atarabuntu nkabo

  6. Nduwumwe eric says:

    Ntago bikwiye kuko icyaha yakoze ntaho bitandukaniye no kwica, Akwiriye guhanwa icya burundu

  7. Berahino serge says:

    Yewe nabihayimana hafi yabose ariko sibose ubumuntu bwabo bugerwa kumashyi!!! Wagira Ngo biga guhembere inzangano, amatiku , munyangire , hamwe nibindi bibi ntarondoye Ibara!! Wagira Ngo niyo theologia baminuza.

  8. Mariyamungu says:

    Jeho narinzi ko abihay Imana bafatiyambere mugutabara abari mumazabira none ndatangaye! Nahanwe.

  9. Twagiracyp@gmail.com says:

    Uzitegereze ibihano byabo mubigo byamashuri . Usanga ari danger nigeze kwanga gukora ikimenyetso cy’ umusaraba baranyirukana

Leave a Reply to Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru