Umuburo wa Amerika ku bitero by’ibyihebe bishobora kuba mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatanze umuburo ko muri Kenya hashobora kuba ibitero by’iterabwoba, iburira Abanyamerika bari i Nairobi kuba maso no kwitondera kujya ahantu hahurira ba mukerarugendo.

Uyu muburo ukubiye mu itangazo ryatanzwe na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America i Nairobi, aho Guverinoma ya USA yavuze ko imitwe y’iterabwoba ishobora kugaba igitero muri uyu murwa mukuru wa Kenya.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko ibi bitero bishobora kwibasira ibikorwa binyuranye bikunze kujyamo ba mukerarugendo no guhuriraml abantu benshi.

Rigira riti “Imitwe y’iterabwoba ishobora kugaba igitero kizibasira amahotero, za ambasade, resitora, amaguriro manini ndetse n’amasoko, amashuri, sitasiyo za polisi, ahantu hakorerwa amasengesho ndetse n’ahandi hahurira ba mugerarugendo.”

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America kandi zashimiye iya Kenya ku mbaraga yashyize mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Uyu muburo wa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, uje nyuma y’ukwezi kumwe, iki Gihugu kinatanze umuburo kuri Tanzania ko na ho hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.

Tariki 25 Mutarama 2023, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Tanzania yatangaje ko imitwe y’iterabwoba iri gutegura ibitero by’iterabwoba mu mihanda inyuranye y’i Dar es Salaam ndetse n’ahandi mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru