Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Israel; ko iri mu biganiro n’iy’iki Gihugu ku kuba hakoherezwa Abanye-Palestine bari mu Ntara ya Gaza imaze iminsi iri mu ntambara, ivuga ko aya makuru ari ikinyoma gikwiye kwimwa amatwi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda na yo yumvise aya makuru ayobya abantu “yashyizwe hanze na Zman Yisrael, Ikinyamakuru cyo muri Israel, avuga ko hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Israel ku kohereza Abanye-Palestina bava muri Gaza. Aya makuru ni ikinyoma.”

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti “Nta biganiro byigeze bibaho yaba muri iki gihe ndetse no mu gihe cyatambutse, kandi aya makuru ayobya agomba kwimwa amatwi.”

Amakuru yari yatambutse mu binyamakuru binyuranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 05 Mutarama 2024, yavugaga ko ibyo biganiro Israel iri kugirana n’u Rwanda ngo iri no kubigirana na Chad.

Intara ya Gaza muri Palestine, yujuje amezi atatu iri kuberamo intambara yatangiye tariki 07 Ukwakira 2023, nyuma y’uko umutwe wa Hamas wo muri iyi Ntara uciye mu rihumye inzego za Israel, ukagabayo igitero.

Kugeza ubu habarwa Abanye-Palestine barenga ibihumbi 22 bamaze kuburira ubuzima muri iyi ntambara nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, mu gihe abakomeretse barenga ibihumbi 60.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru