Nyamagabe: Agahinda k’umubyeyi uriho mu ruhuri rw’ibibazo n’icyo atungaho agatoki ubuyobozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubyeyi w’abana batatu  utuye mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, amaze umwaka aba mu nzu isakaje amashami y’ibiti nyamara yaremerewe guhabwa isakaro, agategereza amaso agahera mu kirere, akaba anafite ubumuga.

Muhawenimana Marie Ladegonda w’imyaka 30 atuye mu Mudugudu wa Dusego, mu Kagari ka Nyabivumu, avuga ko yapfushije umugabo akamusigira abana babiri n’inda, ariko aho amariye kubyara umwana wa gatatu, akaba yaragize ubumuga.

Izindi Nkuru

Uyu mubyeyi uvuga ko ahora kwa muganga kubera ubu bumuga, avuga ko nta cumbi yagiraga, ariko ko nyuma haje kuzaho gahunda yo gusaba abatishoboye kuzamura inzu ubundi bagahabwa isakaro.

Yagize ati “Ndayizamura nsakaza agashitingi ndetse n’amababi y’ibiti ntegereje ko bampa isakaro ndaheba. None kuri ubu jye n’abana banjye turanyagirwa.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko aramutse ahawe isakaro akabona aho kuba atanyagirwa atanicwa n’izuba, yagerageza kubaho mu buzima bugoye nubwo afite uburwayi.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko na bo batewe impungenge n’imibereho ye, by’umwihariko bakavuga ko akeneye kubona icumbi ryatuma abaho neza.

Mukamakuza Annociate yagize ati “Abayeho mu buzima budashimishije, iyo imvura iguye usanga iwe huzuye.”

Yabaragiye Mariette na we uturanye na Muhawenimana na we yagize ati “Abayeho mu nzu y’ibiti bishinze ihomye hasi gusa ikaba isakaje supaneti n’agashitingi, rwose haramutse hari ubufasha buhari yafashwa bagahera ku nzu yo kubamo.”

Umuyobowi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes yavuze ko iki kibazo kitari cyizwi n’ubuyobozi.

Yagize ati “Ikibazo ni bwo tukikimenya ntabwo twari tukizi, ariko nk’ubuyobozi tugiye guhanahana amakuru tugikurikirane.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru