• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe yahagaritswe mu gihe kitazwi.

Aya makuru y’amacurano yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho uwayahimbye yavugaga ko aya matora yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo.

Uyu wacuze iyi nkuru, yavuze ko guhagarika ayo matora ateganyijwe tariki 30 Kanama “byakozwe nyuma y’isaha FERWAFA itangaje urutonde yari yise ntakuka rw’abakandida, aho Shema Fabrice yari rukumbi.”

Minisiteri ya Siporo yatwererewe iki cyemezo, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko aya makuru ari amahimbano.

Iyi Minisiteri yavuze ko aya makuru ari ibihuha, mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, yagize iti “Minisiteri ya Siporo ntiyahagaritse amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y’ibihuha agomba kwirengagizwa.”

Aya makuru kandi yanamaganywe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, na ryo ryavuze ko ahabanye n’ukuri.

Mu butumwa bwatanzwe n’iri Shyirahamwe kuri uyu wa Kabiri, na ryo ryagize riti “Nyuma y’inkuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Minisiteri ya Siporo yasabye FERWAFA guhagarika amatora ya Komite Nyobozi ateganyijwe ku itariki 30 ya Kanama 2025, FERWAFA iramenyesha Abanyamuryango bayo ko iyi nkuru atari yo.”

FERWAFA yavuze ko uko gahunda z’amatora zose zizakomeza gukurikizwa uko ziteganyijwe, ndetse azabera mu Nteko Rusange iteganyijwe nk’uko byari bizwi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + eleven =

Previous Post

Can Rwandan women balance career and family, or is that a lie?

Next Post

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.