Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umudepite ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 20Frw ari guhigishwa uruhindu

radiotv10by radiotv10
29/07/2022
in Uncategorized
0
Umudepite ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 20Frw ari guhigishwa uruhindu
Share on FacebookShare on Twitter

Hon Paul Nsubuga, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ukekwaho kwiba telefone ifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amashilingi ya Uganda [ibihumbi 20 Frw], yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

Iyi ntumwa ya rubanda ihagarariye agace ka Busiro mu Nteko ya Uganda, yashyiriweho impapurzo zo kumuta muri yombi nyuma yuko yanze kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane.

Uyu Mudepite wagombaga kwitaba Urukiko rwa Buganda, akurikiranyweho icyaha cyabaye mbere yuko aba intumwa ya rubanda, cyo kwiba iyi telefone ifite agaciro k’ibihumbi 80 by’amashilingi ya Uganda.

Umucamanza w’uru rukiko rw’Ibanze, Sienna Owomugisha yategetse ko uyu Mudepite atabwa muri yombi nyuma yo gutesha agaciro inyandiko bivugwa ko ari izo kwa muganda zanditswe n’ibitaro bya AAR Hospital zigaragaza ko yahawe ikiruhuko cy’uburwayi cy’iminsi itatu kubera Malaria.

Inyandiko zatanzwe na Juliet Nampeera umwuganira mu mategeko, zatewe utwatsi n’Umushinjacyaha Judith Nyamiizi wavuze ko uyu Mudepite akomeje gutinza nkana uru rubanza kuko kuva yahamagazwa yakomeje gukinisha Urukiko kuko we n’umunyamategeko we bakomeje kwanga kwitaba urukiko.

Umushiniacyaha yavuze ko kuba uyu Mudepite yahamagazwa bwa mbere tariki 18 Werurwe 2021 yaba we n’umunyamategeko we batigeze bitaba Urukiko none aho umwe aziye, akaba yaje azanye icyo kinyoma.

Umucamanza yahise yimurira urubanza tariki 12 z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2022.

Nangendo Gloria uvuga ko yibwe n’iyi ntumwa ya rubanda wamwibiye ku nyubako izwi nka Eseria iherereye ahitwa Nakasero mu Mujyi wa Kampala, yaje mu rukiko mu ntangiro z’uku kwezi gutanga ubuhamya bw’uko yibwe.

Uyu uvuga ko yibwe tariki 03 Kamena 2019 [Paul Nsubuga yari ataraba Umudepite] ubwo yazaga mu iduka rye akamubwira ko ashaka kugura telefone ya Nokia ubundi akarambika telefone ye nto ku meza, agahita ayibura.

Nangendo yavuze ko uyu Mudepite yari yazanye ikinyamakuru yifashishije mu guhisha iyo telefone yamwibye, ariko ko ubwo yari amaze kumutahura yahise yihutira kujya kubikuza Miliyoni 4,5 yari ari kuri Mobile Money y’iyo telefone.

Hari n’amashusho kandi yafashwe na camera z’umutekano zo muri iyo nyubako zagaragaje ko uyu mudepite yifashishije icyo kinyamakuru ahisha iyo telefone yibye ndetse ko Umushinjacyaha azagaragaza ayo mashusho mu iburanisha ritaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fourteen =

Previous Post

Bushali ahishuye ko agiye gushinga ikipe azaha izina ridasanzwe, abajijwe igisobanuro cyaryo aryumaho

Next Post

Ntawushidikanya ko Museveni afite ubwenge bwinshi ariko ikibazo ni uburyo abukoresha- Besigye

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntawushidikanya ko Museveni afite ubwenge bwinshi ariko ikibazo ni uburyo abukoresha- Besigye

Ntawushidikanya ko Museveni afite ubwenge bwinshi ariko ikibazo ni uburyo abukoresha- Besigye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.