Ntawushidikanya ko Museveni afite ubwenge bwinshi ariko ikibazo ni uburyo abukoresha- Besigye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Kizza Besigye avuga ko Yoweri Museveni afite ubumenyi n’ubushobozi bihambaye ariko ko ikibazo ari uburyo abikoresha mu nzira mbi zigamije kwigwizaho imitungo mu gihe Abanya-Uganda ngo bakomeje kwicira isazi mu jisho.

Dr Kizza Besigye wagize imyanya mu buyobozi bwa Perezida Museveni ndetse akaba yarabaye umwe mu baganga be, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo wanahanganye kenshi na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko agatsindwa inshuro nyinshi, avuga ko uyu mukuru w’Igihugu cya Uganda, ari umunyapolitiki w’umuhanga kandi ugira akarimi keza.

Ati “Nta muntu ushobora kuyobora miliyoni z’abaturage imyaka myinshi mu giye yaba adafite ubumenyi. Ntabwo wayobora Uganda imyaka umunani, imyaka icyenda kandi muri Uganda hari Abaporofeseri mu bumenyi, ariko arabayobora.”

Yakomeje agira ati “Mu bigaragara afite ubumenyi, ntagushidikanya ko Museveni afite ubushobozi cyangwa atabufite, ntabwo wayobora Igihugu icyo ari cyo cyose imyaka igera muri 40 udafite ubwenge, ikibazo ni uburyo akoresha ubwo bumenyi mu buryo bubi agamije ikibi.”

Muri iki kiganiro, Dr Kizza Besigye yavuze ko Museveni ari gushaka kubaka ibyo yasenye we ubwe, agatanga urugero ko nk’igihe bafataga ubutegetsi mu 1986 hari umuhanda wa Gari ya Moshi wajyaga Kasese ndete n’ahandi, ati “Ariko ubu nta na kimwe gihari.”

Ati “Kuba akiri ku butegetsi ntibivuze ko ari gukorera Igihugu. Hari ibyo ahora avuga ngo impamvu agoma ku butegetsi ngo ni uko Abanya-Uganda bamuhitamo bakamutora nkaho igihe twajyaga mu mashyamba hatabagaho amatora, ariko yabagaho.”

Uyu munyapolitiki wagiye ahura n’ibizazane byinshi kubera kurwanya ubutegetsi bwa Museveni, yavuze ko Museveni atashyizwe ku butegetsi n’abaturage ahubwo ko yabugezeho akoresheje imbunda ndetse ko na we ubwe ari mu bo bafatanyije mu rugendo rwabumugejejeho.

Ati “Twaje turwana kugira ngo dufate ubutegetsi, tubufata ku mbaraga ibyo nta muntu wabihakana kandi icyo gihe twavugaga ko tugiye gushyiraho uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi ariko ibyo ntabyabayeho.”

Dr Kizza Besigye avuga ko Museveni yaje ntakintu na kimwe afite ariko ubu akaba ari mu bakire ba mbere mu gihe abandi Banya-Uganda bicira isazi mu jisho.

Uyu munyapolitiki yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ataziyamamaza ahubwo azaharira umuhungu Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na we usa nk’uwatangiye kwitoza kuzayobora Abanya-Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru