Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr. Eduardo Octavio avuga akurikije uko abona Iterambere ry’u Rwanda rihagaze n’aho rwavuye, bitanga icyizere ko Umugabane wa Afurika uzigobotora ibyo guhora utegeye amaboko amahanga.

Yabitangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2023, gitegura ishyirwa hanze ry’igitaro cy’Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Angola, Dr. Francisco Queiroz, akaba n’umujyanama wa Prezida João Manuel Gonçalves Lourenço.

Izindi Nkuru

Iki kiganiro cyabimburiye imurika ry’igitabo cy’uyu mwanditsi kiswe ‘The Great Kassitur in the Sekele Dynasty’, gishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, igikorwa cyanahujwe n’umunsi ngarukamwaka w’amahoro n’ubwiyunge muri Angola.

Dr. Tchikondo, yavuze ko “Nshingiye ku muvuduko w’iterambere, nararebye nsanga mu myaka iri imbere abantu bazaba bakoresha ikoranabuhanga rya Telepathy, aho bazajya bifashisha utwuma dushyirwa mu bwonko bw’umuntu. Ibi icyo bizafasha, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’ibihugu, by’umwihariko iry’Umugabane wa Afurika.”

Abajijwe niba ibi uyu Mugabane wabyishoboza hadasabwe inkunga muri za mpatsibihugu, Dr Tchikondo yashimangiye ko uyu Mugabane ufite byose ukeneye ngo ugere ku cyo wifuza cyose, ahubwo ko ikibura ari ugufatanyiriza hamwe, ingingo ikunze kugarukwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Abajijwe impamvu u Rwanda rwatoranyirijwe kumurikirwamo iki gitabo, ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr. Eduardo Octavio, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu buri muntu wese yifuza guturamo, bitewe n’iterambere riherekejwe n’amahoro rufite.

Ati “U Rwanda turufatiraho icyitegererezo, kuko iyo urebye uko rwari rumeze mu 1994, n’uko rwabashije kwihuta mu kongera kwiyubaka kuri ubu abaturage barwo bakaba bariho mu mahoro, ibyo bihita birugira intangarugero.”

Ambasaderi Octavio, yakomeje avuga ko Angola n’ u Rwanda bifitanye umubano umaze igihe kini, kandi ibyo bihita bituma Ibihugu byombi bibasha gusaranganya ubunararibonye mu nkingi zose.

Avuga ko ku bufatanye na Ambasade ya Angola mu Rwanda, bahisemo kumurikira iki gitabo mu Rwanda kuko ari Igihugu gisangiye amateka ashingiye ku rugamba rwo kwiyubaka no guharanira amahoro arambye.

Iki gitabo ‘The Great Kassitur in the Sekele Dynasty’ kiri bumurikwe uyu munsi muri Kigali Convention Center, kigaragaza uburyo Ibihugu bya Afurika byagera ku iterambere mu buryo bwihuse hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kikaba gikubiyemo uko ibi byose bizagerwaho.

Ambasaderi wa Angoma mu Rwanda ari kumwe n’uyu mwanditsi

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru