Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza nk’ikibumbano cya Patrice Lumumba, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep.
Michel Kuka yamamaye kuva ubwo ikipe ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiraga imikino yayo mu Gikombe cya Afurika, aho yabaga ari muri sitade ahagaze ubutinyeganyeza kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Ubwo ikipe y’Igihugu cye yasezererwaga kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2025 nyuma yo gutsindwa n’iya Algeria, uyu mufana yagaragaje agahinda kenshi, ararira, ibintu byakoze benshi ku mutima.
Uyu mufana wabaye agashya karanze iki Gikombe cya Afurika kitaranarangira, nyuma yuko Ikipe ye isezerewe, yanahuye n’abarimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, Patrice Motsepe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru MMC gikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uyu mufana yashimiwe n’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru kivuga ko Minisitiri wa Siporo, Didier BUDIMBU yahaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep, uyu mufana, mu rwego rwo kumugororera nk’umuntu wagaragaje gukunda Ikipe y’Igihugu cye, kandi akagaragaza gukunda Igihugu.
Uyu mufana Michel Kuka, yanakiriwe n’Ikipe y’Igihugu ya Algeria yasezereye Ikipe y’Igihugu cye, mu rwego rwo guca bugufi n’ubuvandimwe ibizwi nka Fair Play mu mukino w’umupira w’amaguru.



RADIOTV10









