Umufaransa uri gutembera Afurika n’igare wanyuze benshi mu Rwanda yongeye kwigaragaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Kino Yves uri gutembera Umugabane wa Afurika n’igare, uherutse kugarara aganira n’umusore w’Umunyarwanda bahuriye mu muhanda banyonga igare, mu kiganiro cyanyuze benshi, noneho yagaragaye ari muri resitora yagiye kwica isari yanuriwe n’ifunguro ryo mu Rwanda.

Kino Yves yageze muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 avuye iwabo i Burayi akoresheje inzira y’ubutaka, aho mu ngendo ze akoresha igare rye ridasanzwe ry’amapine atatu.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa umaze kugera mu bindi Bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika birimo Sudani na Ethiopia, mu minsi micye ishize aherutse kugera mu Rwanda avuye muri Uganda.

Ubwo yageraga mu Rwanda, yagaragarijwe urugrwiro n’Abanyarwanda barimo umusore bahuriye mu muhanda na we wari uri kunyonga igare, bagirana ikiganiro cyakunzwe na benshi.

Mu mashusho y’uyu Mufaransa Kino Yves yongeye kujya hanze, agaragara yagiye kwica isari, yaka ibiryo bya Kinyarwanda, byamugeraho akishimira uburyo iri funguro rinurira.

Akimara kubwirwa ubwoko bw’amafuro ya Kinyarwanda ari muri resitora yagiye gufatiramo ifunguro, yahise asaba ko bamugaburira umuceri uzananye n’igitoki, ibishyimbo ndetse n’inyama z’ihene.

Uyu Mufaransa ugaragaza ko yishimiye u Rwanda, amaze kubona iri funguro, yahise agaragaza akanyamuneza kenshi by’umwihariko ashimishwa n’ibishyimbo byinshi bari bamushyiriyeho.

Atangiye gufata iri funguro avuga ko ari irya mbere yafatiye mu Rwanda, yagize ati “Reka ngerageze ifunguro ryo mu Rwanda. Amafunguro yose ha hano mu Rwanda aba ari meza ku buzima bw’umuntu.”

Ageze ku rusenda, ahita ashyiramo rwinshi, ariko akavuga ko rushyoshye kubi nubwo rwageze aho rukamukora.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gregory Tayi says:

    kuki mutamukorera interview aho gufata amakuru yo kuri youtube?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru