Igihugu cyo muri Afurika cyateye utwatsi ubusabe bw’u Bwongereza bwo kucyoherereza abimukira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Botswana yanze ubusabe bw’u Bwongereza bwo kuba iki Gihugu cy’i Burayi cyakoherereza iki cyo muri Afurika abimukira n’abashaka ubuhungiro bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje ko u Rwanda rutekanye ndetse iki Gihugu cy’i Burayi cyitegura kucyoherereza abimukira n’abasaba ubuhungiro.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Newsroom Afrika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Lemogang Kwape yirinze kuvuga igihe baherewe ubwo busabe, icyakora avuga ko banze kubwakira.

Minisitiri Leomogang Kwape avuze ibi nta kwezi kurashira bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza bivuze ko icyo Gihugu giteganya kohereza abimukira mu Bihugu birimo Bostwana, Armenia, Cote d’Ivoire na Costa Rica, muri gahunda isa nk’iyo u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda.

Minisitiri Kwape yavuze ko Igihugu cye gihanganye n’abacyinjiramo nta byangombwa ku buryo kitakwakira abirukanywe mu kindi. Yagize ati “Kuri twe kwakira abo bimukira badashaka kuza hano bisa nko kugambanira Igihugu cyanjye.”

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru