Monday, September 9, 2024

Umuhanzi Nyarwanda werecyeje mu mahanga yasubije abibaza ko atazagaruka vuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Yverry wafashe rutemikirere yamwerecyeje muri Canada, yagize icyo avuga ku makuru avuga ko agiye guturayo, avuga ko ikimujyanye nikirangira azagaruka, ariko ko aramutse abonyeyo akazi, atabura kugakora.

Rugamba Yves wamenyekanye nka Yverry, yatangaje ibi ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe agiye gufata rutemikirere imwerecyeza muri Canada.

Ni nyuma y’uko hari amakuru atangajwe na bamwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro, bavuze ko uyu muhanzi agiye gutura muri Canada gushakishirizayo imibereho.

Abajijwe niba azagaruka mu Rwanda vuba, Yverry yagize ati “Igihari ni uko ngomba gukora ibinjyanye, byarangira nkagaruka, ariko habonetse akazi, umuntu yagakora, kabonetse hano, n’ubundi umuntu yagaruka akagakora, ahazaba hari akazi ni ho tuzaba tubarizwa.”

Yverry avuga ko kimwe mu bimujyanye muri Canada ari ugufata amashusho y’indirimbo ye azashyira hanze mu gihe cya vuba.

Si rimwe cyangwa kabiri hari umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare nyarwanda ugiye mu Gihugu cyo hanze, avuga ko azagaruka vuba ariko akagumayo ashakishirizayo ubuzima.

Yverry yavuze ko afite gahunda y’ukwezi, ati “ariko amatariki ari ku itiki ntabwo ari yo kamara kuri njyewe, kuko nubwo nabona akazi mbere yaho hano mu Rwanda, Gauchi [umujyanama we] ibindi byose aba akibikurikirana ntakibazo rwose, igihe cyose, uwankenera yakomeza akavugana n’ubujyanama, njyewe ndahari.”

Yverry yerecyeje muri Canada asangayo abandi Banyarwanda b’ibyamamare barimo n’abahanzi, nka Safi Madiba, ndetse n’umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene uherutse kujyayo.

Yverry yaherekejwe n’abo mu muryango we barimo umugore we
Umugore we yagaragaje amarangamutima yo kuba umugabo agiye hanze

Photos © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts