Umufaransa utarahiriwe akigera i Burundi yagaragaje noneho byahindutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Kino Yves umaze iminsi agaragaza ibihe yagiriye mu rugendo yakoreshejemo igare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, wabanje gukangwa n’umupolisi akigera i Burundi, yerekanye noneho Abarundi bamugaragarije urugwiro rudasanzwe.

Kino Yves wagiye mu Burundi akubutse mu Rwanda yagiriye ibihe byiza atazibagirwa, yageze muri iki Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda, anyuze muri Tanzania kuko cyafuze imipaka.

Izindi Nkuru

Mu mashusho yashyize kuri YouTube Channel ye, Kino Yves yagaragaje ko akigera i Burundi yakanzwe n’Umupolisi bahuriye mu gasantere, akamubaza uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amashusho.

Kino Yves wari wagaragaje ko atishimiye uko uyu ushinzwe umutekano yamukanze ndetse akavuga ko yabonye “impamvu u Burundi butagendererwa na ba mukerarugendo.” Ubu noneho yagaragaje andi mashusho ari kugaragarizwa urugwiro n’Abarundi.

Ubwo yahagurukaga aho yari yaraye mu gace ka Rutana, bamwe mu Barundi, bamubwiye ko bagomba kumuherecyeza nk’umuntu wababereye inshuti.

Muri aya mashusho yahaye umutwe ugira uti “Uko naje kuba uw’icyubahuro muri Afurika.”, Kino Yves agaragaza ubwo yafataga urugendo rwe aherekejwe na bamwe mu Barundi bari bamwishimiye, na bo bafashe igare bakabanza kunyonga na we mu muhanda bamushagaye.

Umwe mu Barundi bari bamuherekeje, yagize ati “Ni iby’agaciro, iteka ryose, abazungu bahabwa agaciro.” Na we amusubiza agira ati “Nibyo rwose inaha mwangaragarije urugwiro. Hano rwose nakiriwe neza.”

Kino Yves kandi agaragara ageze mu gasantere karimo abaturage benshi, bamwishimiye bamuramutsa ndetse bamwe banafata amafoto.

Na we agezamo hagati akagaragaza ibyishimo yatewe n’uburyo bamwishimiye, ati “Uko bigaragara hano nabaye intumwa yihariye ya Macron mu Burundi, nanarindiwe umutekano nk’urindirwa Perezida mu rugendo rwanjye hano i Burundi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru