Umufaransa wishimiye u Rwanda akomeje gutangaza benshi n’igare rye ridasanzwe akoresha azenguruka Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransa Kino Yves umaze iminsi agaragara mu mashusho yishimiye u Rwanda mu bukerarugendo yahagiriye akoresheje igare, yongeye kugaragara atungura ababonye igare rye, anamara amatsiko abakomeje kuryibazaho, by’umwihariko yishimirwa n’umuyobozi wa rimwe mu icumbi yacumbitsemo.

Kino Yves yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’umusore w’Umunyarwanda bahuriye mu rugendo mu muhanda bombi bari kunyonga igare, bakagirana ikiganiro cyanyuze benshi.

Izindi Nkuru

Mu mashusho uyu Mufaransa akomeje gushyira kuri YouTube ye, yagaragaje andi ubwo yerecyezaga mu Ntara y’Iburasirazuba, na bwo agenda aganira n’abanyonzi bahuriraga mu muhanda, bakamugaragariza urugwiro.

Muri uru rugendo agaragaza muri aya mashusho, ubwo yageraga i Musha, yafashe akaruhuko, ahita yakirwa n’abaturage benshi bose batangariraga igare rye, rifite amapine atatu.

Umwe yahise amubwira ati “Ufite igare ryiza.” Undi amusubiza agira ati “Yego ni ryiza”, arongera aramubaza ati “ese rishyirwamo umuriro?” amusubiza amubwira ko ricagingwa.

Kino Yves yavuze ko nubwo rikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi, ariko iri gare rye ahora anyonga kugira ngo rigende, icyo bimufasha ari ukumugabanyiriza imbaraga akoresha mu kunyonga.

Undi yahise amubaza ati “none se iri gare rikomoka mu kihe Gihugu?” amusubiza agira ati “Ni iryo muri Repubulika ya Czech.”

Hari uwahise amubaza igiciro cyaryo, Kino asubiza agira ati “Rirahenze cyane, igiciro cyaryo ni nka moto isanzwe.”

 

Byabaye agahebuzo ageze ku icumbi

Ubwo yari ageze aho yacumbitse mu Karere ka Kayonza, Evelyn uyobora ubucuruzi bw’iri cumbi; na we yatunguwe n’iri gare, amubaza aho avuye n’aho yerecyeza, amusubiza agira ati “Naturutse mu Bufaransa, ubu nzakomereza muri Cape Town [muri Afurika y’Epfo]” undi ahita amubaza yatunguwe ati “Uzaba ugenda kuri iri gare ugenda urinyonga?”, Amusubiza agira ati “Yego, ni iry’amashanyarari ntabwo rigoye.”

Uyu wamwakiriye yakomeje agira ati “None se uzakomeza ugenda ucumbika, wongera ukomeza urugendo.” Amusubiza ati “Yego.” Arongera aramubaza ati “Ariko se ubwo urakomeje”, ati “Yego ndakomeje rwose.” Arongera ati “Ibi biratangaje!”

Evelyn wagaragazaga ko yishimiye uyu mukerarugendo n’iki gitekerezo cye cyo gutembera Isi akoresheje igare, yamusabye ko baganira birambuye, “ukambwira aho waturutse, aho werecyeza, impamvu…”

Uyu muyobozi w’iri cumbi yahise asaba abakozi baryo kumwakira neza, bakamuha buri serivisi yose yifuza kandi neza, ati “Aha rwose urahabwa amafunguro meza, ibyo kunywa byiza, ndabizi urabikunda.”

Muri uru rugendo rwa Kino, agaragaza ko yishimiye u Rwanda mu buryo budasanzwe, kubera imiterere yarwo nk’imisozi, ibibaya, amashyamba ndetse n’imigezi inogeye ijisho ndetse n’abaturage b’abanyarugwiro.

Kino Yves akomeje gutembera Isi n’igare
Evelyn wamwakiriye yatunguwe n’uburyo akomeje kuzenguruka Isi akoresheje igare

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru