Wednesday, September 11, 2024

Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ifoto n’amashusho bigaragaza Perezida wa Kenya, Dr William Ruto ari kugenda afata icyo kunywa cya mu gitondo anyuzamo akanareba kuri telefone, hamenyekanye igihe yafatiwe n’icyo yari agiye gukora.

Ni amafoto n’amashusho bikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashima uyu Mukuru w’Igihugu wakunze kugaragaza kwicisha bugufi.

Aya amafoto n’amashusho byafashwe ku wa wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, ubwo Perezida William Ruto yerecyezaga mu cyumba kigari yayoboreyemo Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari yatumije ngo Guverinoma yige ku kibazo cy’imyuzure ikomeje kwibasira iki Gihugu.

Ikinyamakuru Standard Media gikorera muri Kenya, kiri mu byatangaje aya makuru y’uburyo Perezida William Ruto yagiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri ari kunywa icyo kunywa cya mu gitondo.

Mu butumwa dukesha iki kinyaamkuru, buvuga ko “Perezida William ruto yagaragaye anywa akarahure k’icyayi ubwo yari agiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi.”

Ni inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo butunguranye, yakurikiye ibiza byari byabaye mu ijoro ryo ku ya 29 rishyira ku ya 30 Mata 2024, byari byahitanye abantu barenga 50.

Perezida William Ruto ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bakunze kugaragaza guca bugufi. Muri Mata 2023 ubwo Perezida Ruto yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, akanasura Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, ubwo yerecyezagayo na bwo yagaragaye yagiye gufata icyayi mu iduka ricuruza amafunguro yoroheje i Nyamata.

Perezida Ruto ubwo yari agiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri yagaragaye agenda anywa ka cyayi

Muri Mata umwaka ushize Perezida William Ruto yafatiye icyayi muri resitora imwe i Bugesera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts