General Mubarakh Muganga ari Istanbul muri Türkiye ahari kubera imurika mpuzamahanga ry’intwaro, akaba yanaganiriye na migenzi we w’iki Gihugu General Selçuk Bayraktaroğlu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakiriwe ndetse agirana n’ibiganiro na mugenzi we wa Türkiye, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026.
Aha muri Türkiye kandi hari kubera imurika mpuzamahanga ry’ibikoresho mu bya gisirikare rizwi nka SAHA International Defence, Aerospace and Space Industry Fair.
Muri iri murikabikorwa, hari kumurikwa ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro za rutura n’indege zifashishwa mu bya gisirikare no mu ntambara.
Iri murikabikorwa mpuzamahanga ry’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, rigamije kumurikira Isi intwaro zikorwa n’iki Gihugu gifite urwego ruteye imbere mu by’inganda z’ibikoresho bya gisirikare.
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Türkiye, bisanzwe bifitanye imikoranire n’umubano byiza, aho kugeza mu mwaka wa 2023, ibi Bihugu byombi byari bimaze kugirana amasezerano y’imikoranire asinye abarirwa muri 20.
Imikoranire y’u Rwanda na Türkiye irimo n’iyo mu rwego rw’Ingabo, dore ko u Rwanda rujya rwohereza abasirikare kujya kwiga amasomo muri iki Gihugu.
Kuva mu mwaka wa 2016 kandi Visa zerecyeza muri Türkiye zatangiye gutangirwa mu Rwanda, mu gihe abazishakaga byabasabaga kujya muri Uganda.



RADIOTV10









