Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo aratungwaho agatoki guhindura urugo urusengero rw’abagore akanabakorera ibitanezeza Imana

radiotv10by radiotv10
14/11/2023
in MU RWANDA
0
Umugabo aratungwaho agatoki guhindura urugo urusengero rw’abagore akanabakorera ibitanezeza Imana
Share on FacebookShare on Twitter
  • Hari abagabo bamushinja kubatwarira abagore
  • N’abanyeshuri b’abakobwa bata amashuri abizeza akazi, bagerayo akabagira abagore be.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ntibumva impamvu ubuyobozi burebera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero rusengera abagore ndetse bamwe akaba ashobora kuba abasambanya, kuko hari ababona abasengera abakabakaba mu myanya y’ibanga.

Aba baturage basobanura uko uru rugo rwahinduwe urusengero dore ko nyirarwo ngo yacukuye ibyobo mu nzu abatirizamo abayoboke be.

Kugira ngo ugere kuri uru rugo rwahinduwe urusengero, bisaba umuntu kuzamuka impinga y’umusozi uherereye mu Mudugudu wa Rambo mu Kagari ka Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba.

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga hafi y’uru rugo humvikanaga amajwi y’abantu, mu gihe abaturanyi bo bari mu mirimo yabo, bavuga ko iby’uru rusengero byababereye amayobera.

Umwe mu baturage, yabwiye Umunyamakuru ko bafite impungenge ko iby’uru rusengero bizavamo ibindibindi, nyamara batarahwemye kubigaragaza.

Ati “Nk’ubu ejobundi nahamagaye Mudugudu ngo bari gusenga akoragura abadamu n’abakobwa ku mabere no ku mabuno kandi nzi ko ibyo bitemewe, mudugudu aransubiza ngo ‘reka nze’ ariko bwira atahageze, mpamagara ushinzwe umutekano nawe ati ‘ndaje’ ariko bwira atahageze.”

Uyu muturage avuga ko n’umugore we yagiye kuhasengera, none ubu akaba yaramumutwaye kuko yahise amutera umugongo.

Ati “Umugore wanjye akimara kumuyoboka kumusengera twahise dutandukana ahubwo asigaye ajya kuri uwo pasiteri akararayo bugacya. Ubu mbayeho njyenyine pasiteri yanjyaniye umugore.”

Abaturage barashobewe

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko batewe impungenge n’uko uru rugo rwahinduwe urusengero rusengamo cyane abagore n’abakobwa icyarimwe no kubasambanya ngo runagira uruhare mu guta ishuri cyane ku bana b’abakobwa.

Undi ati “Yajyaga amunyereka kuri nimero akaduhuza nyine birangira tubanye no mu rugo batabizi kuko nigaga muwa gatanu (w’amashuri abanza kuko ubu uyu afite imyaka 18) amvanamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, avuga ko uyu mukozi w’Imana yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha batari bazi ko yarekuwe cyangwa ko uru rusengero rwe rugikora.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − twelve =

Previous Post

Umusaza umaranye umwaka ubumuga yatewe n’inkoni za Gitifu n’Umu-DASSO arasaba ubutabera

Next Post

Ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru ikomeje kunyura benshi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru ikomeje kunyura benshi

Ifoto ya Perezida Kagame n’umwuzukuru ikomeje kunyura benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.