Umugabo n’abagore be batatu babana mu nzu imwe kandi nta gufuha kubarangwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’i Kabale muri Uganda, yashatse abagore batatu ndetse bose babana mu nzu imwe n’abana babo 10. Bavuga ko urwango rw’ubucyeba rutajya rugera mu rugo rwabo.

Uyu muryango w’umugabo n’abagore batatu, mu kiganiro twakozeho inkuru nka RADIOTV10 dukesha Afrimax TV, wagaragaje uburyo ubanyeho mu mahoro nubwo uriho mu buzima bugoye.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo witwa Ombeni washatse abagore batatu, yavuze ko yabanje gushaka umugore umwe witwa Christine, ubundi aza gushaka abandi babiri.

Uyu mugore mukuru avuga ko aba bacyeba be bose baje bamusanga mu rugo, akabakira nk’abagore bashya b’umugabo we, bakaba babanyeho mu bwubahane buzira uburyarya.

Umugabo we bamaranye imyaka 10, muri icyo gihe cyose nta kibi amuziho ndetse no kuba yaramushakiyeho abagore babiri, kuri we ntakibazo na gito abibonaho uretse abaturanyi bahora bamugaya.

Umugore wa kabiri witwa Aline, avuga ko Ombeni yaje kumurambagiza akamubwiza ukuri ko afite undi mugore ariko ko yifuza ko amubera uwa kabiri, na we akabyemera adaciye ku ruhande.

Uyu mugore wa kabiri umaranye imyaka irindwi n’uyu mugabo, bamaze kubyarana abana batatu baje biyongera kuri batanu b’umugore wa mbere.

Avuga ko uko ari abagore batatu bubahana kandi bagakundana, ati “Iyo abana banjye barwaye, umugore mukuru abitaho akabajyana kwa muganga nkuko abikorera abe, n’undi uwo ari we wese iyo agize ikibazo uri hafi muri twe ni we umwitaho.”

Uyu mugore uvuga ko umugabo wabo abakunda cyane ku buryo nta n’umwe arutisha undi, gusa ngo ikibazo kibakomereye ni ubukene ariko ubundi ibyishimo by’umuryango byo barabihorana.

Avuga ko buri mugore abyuka ajya gushakisha imibereho ubundi amahaho bacyuye bakayahuriza hamwe, bagatekera hamwe bagasangira nk’umuryango umwe.

Umugore wa gatatu witwa Tuma avuga ko ntakibazo na gito afite kuba abana n’umugabo we ndetse na bacyeba be babiri.

Gusa kuri uyu wa gatatu we afite umwihariko w’uburyo yashatswemo na Ombeni kuko yamubeshye ko ntawundi mugore agira ariko ageze iwe agasanga abandi babiri, bigeze aho na we aza kubyakira ndetse ubu yaramenyereye yanamenyeranye na bacyeba be.

Ombeni n’abagore be batatu
Bose uko ari batatu bamaze kubyarana abana 10

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru