Umugabo uherutse kugaragara mu mashusho ari gukubitirwa n’umugore we mu ruhame, avuga ko na we yabigizemo uruhare kuko yari yakoze amakosa akajyana umutungo w’urugo w’amafaranga ibihumbi 150 Frw mu mikino y’amahirwe, akaribwa agashirirwa, ndetse ko na we yumvaga afite ikimwaro.
Damascene Twagirimana usanzwe akora akazi ko guteka [Chef], mu kiganiro yagiranye YouTube Channel yitwa Siga Updates avuga ko mu buzima busanzwe ari “umuntu wihesha amahoro.” Ariko ko ibyamubayeho n’umugore we ubwo yamukubitiraga mu ruhame n’isakara ry’amashusho yabyo, ari ibintu byamutunguye.
Ati “Biriya bintu rero, ibyago ntawe ubitegura, kuko iyo satani yagendereye urugo rwawe, byanze bikunze ibibazo bizamo ariko icyo mpamya cyo ntabwo biriya byari umugambi ngo ndi burare nkubiswe nanafotowe, byose byabaye mu kanya gato.”
Uyu mugabo avuga ko nubwo umugore we bafitanye umwana umwe yamukubitiye mu ruhame nta rwango bari bafitanye “kandi n’ubu ntaruhari” ariko ko nyuma yuko bibaye, hari benshi bamusabye ko yatandukanye n’umugore we.
Ati “Inshuti zimwe nabyumva nkavuga nti ‘reka ndusenye agahande gato’ akandi kanya nkavuga nti ‘ese ninsenya urugo ibintu maze gukorera imyaka itanu bigahita bihinduka impfabusa ngendeye ku nshuti, ndaba nungutse iki?’.”
Uyu mugabo avuga ko yaje gufata icyemezo, akiyumvisha ko ibyamubayeho ari ibisanzwe ko “nta mugabo bitabaho kuko ntawe ucura undi umuruho”.
Avuga ko ubwo yageraga mu rugo, we n’umugore we bari bakirakaranyije, bwacya bakabona amashusho yabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse iwabo [w’umugabo] bamuhamagaye bakamubaza ibyabaye, ariko bakiyemeza kubyima amatwi.
Avuga ko yakomeje kwakira inama nyinshi z’abantu bamusabaga ko yatandukana n’umugore we, ariko we akabyima amatwi, nubwo na we atishimiye ibyo yamukoreye. Ati “Sinavuga ko habayeho ikintu cy’ubutwari, nta butwari bwabayeho, umutima ukomeye wo nari nywufite […] icyo nshyize imbere ni ukubaka umuryango, sinateganya gusenya.”
Damascene agaruka ku cyatumye habaho kiriya gikorwa cyagawe na benshi, yavuze ko na we hari amakosa yabigizemo kuko kugira ngo bibe, hari amakosa yari yakoze.
Avuga ko yari yagiye mu mikino y’amahirwe [betting] nyuma yo kugirwa inama n’abamubwiraga ko babyungukiyemo, na we akiyemeza gushoramo ibihumbi 150 Frw yari afite.
Ubwo yavaga muri iyo mikino, hari uwamubonye wahise ahamagara umugore we abimubwira, ari na bwo yahitaga aza bakagirana buriya bushyamirane.
Ati “Icyo njye nayisohotsemo, macye nari mfite yari ahasigaye, nta mafaranga yari asigaye yo kunywesha inzoga […] nanyweye panache ni yo bari banguriye numva ntimanuka bitewe n’uburyo mfite ikimwaro n’isoni, mu mwanya muto mbone umugore arahageze bamuhamagaye.”
Avuga ko ubwo umugore yamugeragaho ari bwo biriya byose byabaye, na we akarwana no kuba yataha n’umugore we bakajya gucocera ibibazo mu rugo.
Kugeza ubu amakuru avuga ko uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo yayo ya Ndera mu Karere ka Gasabo.

RADIOTV10








