Umugabo yikase igitsina kubera urumogi yatumuye rukamutera kwifuza imibonano akabura uwo bayikorana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo muri Thailand yanyoye urumogi rumubana rwinshi mu mubiri rumutera ubushyuhe bwo gushaka uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, bituma ahitamo kwikata ubugabo bwo hejuru kuko yabuze uwo bakorana iyo ngingo.

Inkuru dukeshya Medical Case Reports, kivuga ko uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko yafashe iki cyemezo kigayitse cyo kwikata igitsina nyuma yo kunywa urumogi rwinshi rukamutera ubushyuhe bw’umubiri wamusabaga kugira uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko yanyoye amagarama abiri y’ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko kigeze mu mubiri gihindura imikorere yawo.

Iki kinyamakuru kivuga ko kubera ko yari wenyine akabura uwo bakorana iyo ngingo yo mu buriri, yahisemo kwikata umutsi w’igitsina cyamuryaga cyane.

Yahise ava amaraso menshi ariko abari hafi ye baramutaba bahita bamujyana kwa muganga, gusa abaganga bavuga ko igitsinda cy’uyu mugabo cyangiritse bikabije ku buryo kidashobora gukira.

Ubusanzwe abahanga mu bijyanye n’ubuzima, bavuga ko ikiyobyabwenge gikomeye nk’urumogi icyo kigeze mu mubiri gihindura imikorere yawo kigatuma umuntu agira ubushyuhe bwinshi.

Bamwe mu bari gukurikirana uyu mugabo batangaje ko urumogi rwanyowe n’uyu mugabo rwo rwamuteye ubushake bwinshi bw’imibonano mpuzabitsina kuko cyari rwari rwamaze gukwira mu maraso.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru