Umunya-Portugal uje gutoza Rayon ngo yatunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda butaboneka ahandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão uje gutoza Rayon Sports, yatangaje ko akigera mu Rwanda, yatunguwe n’ubwiza bwarwo, avuga ko azasaba Abanya-Portugal bagenzi be kuza gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1 000.

Jorge Manuel da Silva Paixão uje gutoza Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2021-2022, yerekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 we n’umwungiriza we Pedro Muguel ufite n’ubunararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi.

Izindi Nkuru

Jorge Paixão akaba yavuze ko intego imuzanye muri Rayon Sports ari ukwegukana igikombe, asaba abafana kumushyigikira.

Yavuze ko yatunguwe n’ubwiza yasanganye u Rwanda, ati “U Rwanda ni igihu cyiza, nkihagera naratunguwe, nzasaba abantu b’iwacu (Portugal) gusura u Rwanda. Turi hano gutwara igikombe, tuje kwegukana, igikombe.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku ntego zacu, dukeneye imbaraga z’abafana, tuzakora ibishoboka kugira ngo mwishime ariko muzadufashe, imbaraga zanyu zirakenewe.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamusabye kwegukana ibikombe bikinirwa mu gihugu (shampiyona n’icy’Amahoro) ndetse no kuzamurwa urwego rw’abakinnyi ikipe igasubira guhangana ku ruhando Nyafurika.

Ati “Twamusabye gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda no gusubiza Rayon Sports icyubahiro ku ruhando Nyafuraka.”

Nyuma yo gusinyisha abatoza ikipe ya Rayon Sports yahise ikora imyitozo, ku cyibuga cyayo cyo mu Nzove.

Hanabaye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano
Yasabwe gufasha Rayon kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda
We n’umwungiriza we biyemeje kubyutsa iyi kipe

Yavuze ko yishimiye u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru