Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in MU RWANDA
0
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze, n’intandaro yabyo ishingiye ku gikorwa cyo mu buriri, aho umwe ashinja undi kumwima, undi akavuga ko mugenzi we amufata nk’itungo.

Yaba umugabo n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ndetse bakaba babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bombi bemera ibi byo kurumana ku gitsina byabaye ubwo umwe yahindukizaga undi mu buriri ngo batere akabariro.

Umugabo avuga ko umugore we yabanje kumuruma ku itama, agakomereza no kuri ruriya rugingo rw’ibanga rwari rwafashe umurego.

Yagize ati “ahita amfata n’amaboko yombi, ahita anduma hano bwa mbere, nshatse kuzamura umugeri, numva yamanutse hasi, imbaraga zihita zicika.”

Uyu mugabo avuga ko akimara kurumwa ku gitsina, yahise yihutira kujya kwa muganga, baramupfuka, bamuha n’imiti yo kugabanya uburibwe, dore ko ngo yaribwaga cyane.

Umugore we avuga ko kuruma umugabo we ku gitsina, yabitewe n’uko uyu bashakanye asanzwe arangwa n’imyitwarire itamunyura iyo bageze ku ngingo yo gukora igikorwa cyo mu buriri, kuko aba ashaka kukimukoresha bunyamaswa, kandi ko aba yasinze.

Uyu mugore avuga ko umugabo we n’ubundi yaje yasinze, akamusaba ko bagira uko bigenza mu buriri. Ati “Nanjye mpita mufata, museseramo. Yaje ku neza koko, arambwira ngo ‘Nimuhe neza’, njya gufata igitsina cye?’”

Amakuru y’aya makimbirane yavuyemo kurumana igitsina, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine.

Uyu muyobozi aganira n’igitangazamakuru cyitwa Isango Star dukesha aya makuru, yavuze ko yagiye kuganiriza uyu muryango, kugira ngo urebe uko urandura amakimbirane bafitanye ashingiye ku gikorwa cyo mu buriri.

Yagize ati “Barashyamiranye, umugabo ngo akeneye umugore, umugore aramwangira, bararwana, umugore aruma ubugabo bw’umugabo we.”

Avuga ko umugabo yatangaje ko umugore we amwima kuri iriya ngingo y’abashakanye, mu gihe umugore na we avuga ko umugabo we amufata nk’itungo iyo bageze kuri kiriya gikorwa, kuko aba ashaka kumushikanuza, kandi hari igihe aba afite intege nke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Next Post

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.