Umugore yakubiswe n’inkuba ari guca inyuma uwo bashakanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo muri Tanzania yishwe n’Inkuba yamukubise ari guca inyuma uwo bashakanye mu gihe umugabo basambanaga we yarokotse ariko agakomereka bikabije.

Uyu mugore witwa Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32 yakubitiwe n’Inkuba mu Mudugudu wa Masweya ahitwa Mtunduru Ward mu Karere ka Ikungi muri Tanzania ubwo yari ari mu gikorwa cy’injyanamuntu mu buriri we n’umugabo na we wariho aca inyuma uwo bashakanye.

Izindi Nkuru

Vaileth Hassan Mtipa yari ari gusambana na Hassan Nzige, inkuba yabakubise ku kagoroba ubwo imvura yari igiye kugwa.

Gusa bombi bakimara gukubitwa n’Inkuba ntibahise bapfa ahubwo bakomeretse bikabije bituma abari hafi aho baza gutabara bakabihutana kwa muganga gusa umugore aza gushiramo umwuka bataragerayo.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri kariya gace witwa Saidi Hongoa yagize ati “Umugore yari yahiye cyane mu ijosi no mu mugongo, mu gihe umugabo we yari yahiye cyane ku maguru. Bagiye kubageza kwa muganga umugore yitabye Imana.”

Abandi baturage bo bavuga ko batunguwe na ruriya rupfu rwatewe n’Inkuba yaje igatoranya aba bantu bariho baca inyuma abo bashakanye.

Bamwe muri aba baturage banavuga ko iriya nkuba ishobora kuba ari intererezanyo y’umwe mu bashakanye n’aba bombi washatse kwihimura ku wo bashakanye amuziza kumuca inyuma.

Src: Newsline TZ

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru