• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Twizere ko umwaka uzaza uzaba mwiza kurusha 2020 na 2021- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Twizere ko umwaka uzaza uzaba mwiza kurusha 2020 na 2021- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abanyarwanda kuzarangiza umwaka neza no kuzatangira neza utaha wa 2022, aboneraho kuvuga ko yizeye ko uzaba mwiza kurusha uyu turi gusoza n’uwawubanjirije

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yifuza kwifuriza Abaturarwanda gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no kuzatangira neza utaha wa 2022.

Ati “Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.”

Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ahashimishije mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo nko gukingira abaturage benshi ariko iki cyorezo kigikomeje guhangayikisha.

Ati “Ku isi hose bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka. Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Minisitiri Mushya amwifuriza imirimo myiza kandi ko mu nshingano ze harimo no kwirinda ku bijyanye n’umutekano ariko n’ubuzima bihuriza hamwe inzego zitandukanye.

Avuga ko Minsitiri w’Umutekano mushya asanzwe ari mu nzego z’umutekano ariko ko inshingano ziyongereye.

Ati “Byasumbyeho uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi asanzwe akora ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza twese Igihugu kubyungukiramo.”

Perezida Kagame yizeje Minsitiri mushya ubufatanye bw’abagize Guverinoma ndetse n’izindi nzego kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze.

Alfred Gasana warahiye kuba Minisitiri w’Umutekano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + thirteen =

Previous Post

AMAFOTO: Impanga zivukana na Judith wa Safi zakoreye ubukwe umunsi umwe

Next Post

Umugore yakubiswe n’inkuba ari guca inyuma uwo bashakanye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umugore yakubiswe n’inkuba ari guca inyuma uwo bashakanye

Umugore yakubiswe n’inkuba ari guca inyuma uwo bashakanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.