Umuhanga mu gutunganya umuziki mu Rwanda yinjiye mu murongo mushya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda, Bob Pro agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (Album), yahurijeho abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye.

Bob Pro ni umwe mu bamaze kumenyerwa mu gutunganya umuziki by’umwihariko mu bijyanye no kuringaniza amajwi ndetse no kuyaha urugero nyarwo (Mixing &Mastering), agiye gusohora umuzingo we wambere yize ‘NINEZA’.

Izindi Nkuru

Iyi album ya Bob Pro iriho indirimbo 15 yakoranye n’abahanzi barenga 25 bose bakomoka mu Rwanda. Bob Pro kandi ntiyakoze wenyine kuko yifashishije abandi batunganya umuziki bari Ayo Rush, Element, Kozze, Fanta, Pro Zed, Niz Beats, Loader, Santana ndetse na Producer X.

Bob Pro aje yunga mu ry’abandi ba Producer barimo MadeBeats wakoze album yise ‘Made in Kigali’ ndetse na Pastor P uherutse gukora iyo yise ‘Ruticumugambi’.

Bob Pro ni umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki

Album ye yayise N Neza

Joby Joshua
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru