Saturday, October 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda wavuzweho ubuhemu akurikiranyweho icyaha cyatahuwe nyuma

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ugezweho mu Rwanda wavuzweho ubuhemu akurikiranyweho icyaha cyatahuwe nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Chris Eazy uregwa mu kirego cy’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye ku gitaramo atitabiriye, we na bagenzi be baregwa hamwe, bamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ishyikirizwa Ubushinjacyaha bushobora kuzabageza mu nkiko.

Iki kirego kiregwamo Nsengimana Rukundo Chistian uzwi nka Chris Eazy, ndetse na Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti usanzwe areberera inyungu ze, ndetse n’umuganga witwa Dr. Ngoboka Dervey.

Baregwa icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano y’icyangombwa kigaragaza ko uyu muhanzi afite ikiruhuko cy’uburwayi, bivugwa ko ari icyo kugaragaza impamvu uyu muhanzi atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo.

Uru rubanza ruregwamo Chris Eazy, rushingiye ku kuba uyu muhanzi yaragombaga gukorera igitaramo muri Hoteli imwe y’i Musanze muri Mutarama uyu mwaka, ariko ntakitabire.

Umuyobozi w’iyi hoteli yahise atanga ikirego avuga ko bari bishyuye igice kimwe cy’ubwishyu bwagombaga guhabwa uyu muhanzi kingana n’ibihumbi 500 Frw, bagasaba ko bayasubizwa.

Gusa Junior Giti yavugaga ko ayo mafaranga bayasubije, ndetse bakavuga ko uyu muhanzi Chris Eazy yari arwaye ubwo iki gitaramo cyabaga, ndetse ko banafite impapuro bakuye kwa muganga.

Nyuma byaje kugaragara ko izo mpapuro z’ikiruhuko cya muganga cyahawe uyu muhanzi, ari impimbano, ari na byo byaje kuvamo iki kirego gishya cyakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwamaze no gukora dosiye rukayishyikiriza Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’uru Rwego, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 03 Mata 2023.”

Dr Murangira avuga ko aba bose uko ari batatu barimo umuhanzi Chris Eazy ndetse na Junior Giti“Bakurikiranywe badafunze.”

Hari amakuru avuga kandi ko umuganga watanze ruriya rwandiko rugaragaza ko Chris Eazy arwaye, yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko yayitanze atabonanye na nyirarwo.

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyi dosiye, na bwo buzakora iperereza, bukazanabaza abaregwa, bwasanga ari ngombwa, bukabaregera Urukiko rubifitiye ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 12 =

Previous Post

Ibitangaje ku mukecuru wo mu baturanyi b’u Rwanda ushobora kuba ariwe ukuze ku Isi

Next Post

IFOTO: Perezida wa Kenya yishimiye kuramukanya n’ab’i Nyamata no kuhanywera icyayi

Related Posts

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA
FOOTBALL

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida wa Kenya yishimiye kuramukanya n’ab’i Nyamata no kuhanywera icyayi

IFOTO: Perezida wa Kenya yishimiye kuramukanya n’ab’i Nyamata no kuhanywera icyayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.