Umuhanzi ugezweho mu Rwanda wavuzweho ubuhemu akurikiranyweho icyaha cyatahuwe nyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Chris Eazy uregwa mu kirego cy’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye ku gitaramo atitabiriye, we na bagenzi be baregwa hamwe, bamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ishyikirizwa Ubushinjacyaha bushobora kuzabageza mu nkiko.

Iki kirego kiregwamo Nsengimana Rukundo Chistian uzwi nka Chris Eazy, ndetse na Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti usanzwe areberera inyungu ze, ndetse n’umuganga witwa Dr. Ngoboka Dervey.

Izindi Nkuru

Baregwa icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano y’icyangombwa kigaragaza ko uyu muhanzi afite ikiruhuko cy’uburwayi, bivugwa ko ari icyo kugaragaza impamvu uyu muhanzi atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo.

Uru rubanza ruregwamo Chris Eazy, rushingiye ku kuba uyu muhanzi yaragombaga gukorera igitaramo muri Hoteli imwe y’i Musanze muri Mutarama uyu mwaka, ariko ntakitabire.

Umuyobozi w’iyi hoteli yahise atanga ikirego avuga ko bari bishyuye igice kimwe cy’ubwishyu bwagombaga guhabwa uyu muhanzi kingana n’ibihumbi 500 Frw, bagasaba ko bayasubizwa.

Gusa Junior Giti yavugaga ko ayo mafaranga bayasubije, ndetse bakavuga ko uyu muhanzi Chris Eazy yari arwaye ubwo iki gitaramo cyabaga, ndetse ko banafite impapuro bakuye kwa muganga.

Nyuma byaje kugaragara ko izo mpapuro z’ikiruhuko cya muganga cyahawe uyu muhanzi, ari impimbano, ari na byo byaje kuvamo iki kirego gishya cyakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwamaze no gukora dosiye rukayishyikiriza Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’uru Rwego, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 03 Mata 2023.

Dr Murangira avuga ko aba bose uko ari batatu barimo umuhanzi Chris Eazy ndetse na Junior GitiBakurikiranywe badafunze.”

Hari amakuru avuga kandi ko umuganga watanze ruriya rwandiko rugaragaza ko Chris Eazy arwaye, yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko yayitanze atabonanye na nyirarwo.

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyi dosiye, na bwo buzakora iperereza, bukazanabaza abaregwa, bwasanga ari ngombwa, bukabaregera Urukiko rubifitiye ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru