Umuhanzi ukunzwe muri Gospel Nyarwanda ahishuye uko ahagaze mu rukundo 

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yirinze kwerura ko afite umukunzi, gusa ngo hari uwo bahorana mu rukundo ari we Yesu Kristu.

Muri iki cyumweru benshi mu bafite abakunzi, barabiberetse dore ko hizihijwe umunsi wahariwe uw’abakundana, uzwi nka ‘Valentine’s Day’, wizihizwa ku munsi wa Mutagatifu Valentin uba tariki 14 Gashyantare.

Izindi Nkuru

Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bafite abakunzi benshi kubera ibihangano bye b’indirimbo ziramya uwiteka, avuga ko ntakidasanzwe yakoze kuri uyu munsi w’abakundana, gusa ngo arawemera.

Yagize ati “Ndabyemera kuko Imana ari urukundo ariko nta ndabyo natanze, gusa urukundo nduhoramo rwa Kristu.”

Abajijwe iby’umukunzi, yirinze kugira icyo abivugaho, niba anamufite, gusa avuga ko nanamugira atazigera amuterera ivi nk’uko bamwe babikora iyo basaba abo bihebeye kuzabana nk’umugore n’umugabo. Yagize “Ntabwo ivi ndyemera, nta nubwo nzaritera.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru