Umuhanzi uyoboye Gospel Nyarwanda yahaye igisubizo cyanyuze abakunzi be muri Uganda bifuza ko abataramira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemereye abakunzi be muri Uganda, ko agiye kujya kubataramira, nyuma y’uko babimusabye.

Yabitangaje ubwo yasubizaga umwe mu bakunze bo muri Uganda, wabazaga uyu muhanzi Nyarwanda igihe azataramira Abanya-Uganda.

Izindi Nkuru

Uwitwa Hephzibah Beaulah kuri X (yahoze yitwa Twitter), yanditseho ubutumwa agira ati “Uravuga iki ku kuza gutaramira muri Uganda nyamuneka? Turakwinginze.”

Israel Mbonyi akibona ubu butumwa, yahise abusubiza akora Retweet yemera ubwo busabe mu magambo yanditse agira ati “Yego! Nzaza mu kwezi kwa Kanama.”

Israel Mbonyi aherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu Rwanda, amaze kugera ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko indirimbo ze ziri gukundwa mu bindi Bihugu zikanatwara ibihembo nka “Ninasiri” imaze iminsi ibica muri Kenya.

Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bamaze kuzenguruka Imigabane yose y’Isi akora Ibitaramo, dore ko  aheruka mu Burayi nyuma yo kuva muri Australiya, akaba yari yanahereye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru