• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo avuga ko yiyemeje gukundana n’abagore batatu kandi bose bakaba babizi, nyuma yo gufatwa aca inyuma umugore we, akiyemeza kuzajya ashyira ku mugaragaro abakunzi be kandi bose bakaba baziranye.

Ni nyuma yuko uyu muhanzi amaze igihe ari mu rukundo n’abagore batatu, banajyana mu birori binyuranye, aho ajyenda bose abitaho nk’uko umusore cyangwa umugabo yita ku mukunzi we.

No mu mpera z’icyumweru gishize kandi uyu muhanzi yagaragaye ari kwishimira isabukuru n’abakunzi be batatu.

Ne-Yo yavuze ko nyuma yuko atandukanye n’umugore we kubera gufatwa amuca inyuma, ubu yiyemeje kujya akundana n’abagore batatu kandi bose bakaba babizi ko bahuriye ku mugabo umwe.

Yagize ati “Nyuma ya gatanya yabaye mbi, nafashe icyemezo cyo kutazongera kubeshya umugore ukundi. Nafashe icyemezo cyo kudashaka kuba impamvu umuntu uwo ari we wese yumva ameze atyo.”

Uyu muhanzi avuga kandi ko gukundana n’abagore batatu, bisaba uburyo bwihariye ariko ko bitanagoye nk’uko bamwe babikeka.

Yagize ati “Bisaba imyumbire yo kuvuga ngo ‘Okay, dusangiye uyu muntu umwe, bivuze ko hari igihe kizagera nshake kwitabwaho kandi sinzabishobora.’ Ugomba kubyemera. Ugomba kwemera ibyo. Menya neza ko ari byo koko.”

Avuga ko na we ubwe hari igihe kigera akumva ko hari uwo agomba kwitaho, cyangwa se akumva ko agomba kubitaho bose, ariko ko bose baba bagomba kubyumvikanaho kandi bagahuza imyumvire.

Ne-Yo kandi avuga ko hari abakeka ko ari uko bose aba ashaka kuryamana nabo bagakora imibonano mpuzabitsina, ariko ko muri uru rukundo rwabo, n’icyo gikorwa gifite umwanya muto.

Ati “Ngomba kwizera ko bose mbitaho. Ni ibyanjye ariko ni n’ibyabo, yego ni abagore batatu bafite uko bateye gutandukanye. Buri wese agira uruhare rwe mu gukorera hamwe hagamijwe intego imwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

BREAKING: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu Biro bye zinjijemo uwabaye umunyamakurukazi

Next Post

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

AFC/M23 yemeje ko hari abantu 180 bari kugenzurwaho icyorezo cya Ebola i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.