Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri zambia, Brian Mundubile, yatangaje ko agiye kujuririra ibyavuye mu matora ya Perezida byagaragaje intsinsi yegukanywe na Hakainde Hichilema wari usanzwe ari Perezida w’iki Gihugu.
Mundubile yagaragaje ko ibibazo bikomeye byagaragaye muri aya matora, birimo kudahuza kw’imibare n’ibindi bibazo bijyanye n’uko amatora yagenze, aribyo byatumye ishyaka rye ritizera ibyayavuyemo
Mundubile yavuze ko nyuma y’uko igikorwa cy’amatora yabaye ku wa 13 kanama, cyari cyabaye mu ituze, ngo ibintu byahise bihinduka nyuma y’uko ibiro by’itora bifunze.
Abayobozi bataye muri yombi abantu 11, barimo bamwe mu bayobozi bakomeye b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi,
Yavuze ko komisiyo y’amatora kandi ngo yahagaritse ibarura ry’amajwi mu gihe cy’amasaha menshi, nyuma y’amakuru avuga ko abakozi bo mu biro by’itora batewe ndetse n’impapuro z’amatora zikibwa.
Mundubile avuga ko ibyo bibazo, hamwe n’ibindi byagaragaye mu gihe cy’amatora, ari byo azashingiraho mu kujyana ikirego cye mu nkiko.
Gusa kugeza ubu ishyaka riyobowe na perezida hichilema, wamaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora n’amajwi 60%, atsinze mudubile bari bahanganye wabonye amajwi 38%, ryo ntacyo rirabitangazaho.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10