Thursday, September 12, 2024

Umuhanzi w’izina rizwi mu Rwanda ahishuye akayabo akura mu kwandikira abandi indirimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Danny Vumbi usanzwe anandikira abandi indirimbo, avuga ko uyu mwuga na wo urimo agatubutse, kuko nta ndirimbo yandikira munsi ya miliyoni 1 Frw, ndetse ko hari izo yandikira hagati ya miliyoni 2 Frw na miliyoni 5 Frw.

Danny Vumbi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, aho yavuze ko umwuga wo kwandika indirimbo na wo amaze kuwumenyekanamo, kuko hari benshi bamwiyambaza ngo abandikire.

Avuga ko nta muntu ajya yandikira indirimbo ku buntu, ati “Iby’ubu byose byabaye amafaranga, iby’ubusa bitera ububwa, nta bintu by’ubuntu bikibaho.”

Avuga kandi ko abahanzi benshi yandikira, ari aba bamwishakiye. Ati “Baranshaka nkajya kubona nkabona umuntu aranyandikiye ngo ndashaka indirimbo, nkamubaza uko iteye, nkacisha amaso mu bihangano bye kugira ngo menye ikimubereye, tukavugana amafaranga nkayimukorera.”

Abajijwe ibiciro by’amafaranga yaca umuhanzi ku ndirimbo imwe, Danny Vumbi, yavuze ko atari igiciro kimwe ku bahanzi bose, icakora ko hari ayo adashobora kujya munsi.

Ati “Ubu ndimo kwandikira abantu hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri ku bahanzi basanzwe, naho ibigo bya Leta ni hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshanu.”

Danny Vumbi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, aho yatangiriye mu itsinda The Brothers ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Byabihe’ yakunzwe na benshi, akaba yaraje gukomeza kuririmba ku giti cye nyuma y’uko abagize iri tsinda batandukanye.

Zimwe mu ndirimbo Dnny Vumbi yandikiye abandi bahanzi, zirimo iyo aheruka kwandikira Umuhanzi Bwiza yitwa ‘Ogera’ yamamaye cyane mu bihe byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame waje no kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse ‘Nywe PK24’ ya Nel Ngabo na yo igaruka ku bigwig by’Umukuru w’u Rwanda.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist