Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi w’izina rizwi ku Isi aravugwa kwirengagiza umunyabigwi umurenze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Taylor Swift akomeje kunegwa n’abafana nyuma yo gusuzugura umunyabigwi Celine Dion ku rubyiniro, ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards, uyu muhanzikazi akabizamo atunguranye dore ko yari amaze igihe arembye.

Ubwo umunyabigwi Celine Dion yahamagarwa ku rubyiniro ngo atange igihembo cy’uwegukanye Album Nziza y’umwaka, yafunguye ibahasha ahamagara izina ryari ryatsinze ari we Taylor Swift.

Uyu muhanzikazi Taylor Swift Swift n’amarangamutima menshi yafashe igihembo ariko ntiyasuhuza Celine Dion ndetse ntiyanamureba mu maso nk’uko bisanzwe iyo umuntu atanze igihembo, uwo agihaye aramuramutsa ndetse bakanafatana ifoto.

Kuri Taylor Swiftwe, si ko byagenze; aho bamwe mu basesengura ibimenyetso by’amarangamutima, bavuga ko Taylor Swift yagize amaranagamutima ariko akihutira kuyereka uwo bari bahanganye mu cyiciro kimwe akaba ari we ahobera kuko yari afite ubwoba bwo kuba yamutwara icyo gihembo bikaba impamvu yo kutita kuri Celine Dion wakimuhereje.

Celine Dion wirengagijwe n’uyu yashyikirije igihembo, ni umuhanzikazi w’umunyabigwi ariko umaze iminsi ahanganye n’ubuzima kubera uburwayi amaranye igihe.

Umwaka ushize yasubitse ibitaramo yagomba gukora kubera ubu burwayi, ndetse no muri ibi birori byo gutanga Grammy Awards, yabijemo mu buryo butunguranye, bikaba byaranejeje abakunzi be bataherukaga amakuru ye.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fifteen =

Previous Post

Ibibazo byo muri Congo byaba bigiye kongera guhagurukirwa?

Next Post

Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)
FOOTBALL

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

31/10/2025
Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

31/10/2025
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

31/10/2025
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

31/10/2025
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

Guverinoma ya Pakistan yafashe icyemezo cyumvikanamo gushyira abaturage mu bwigunge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.