Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA
0
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi
Share on FacebookShare on Twitter

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira anaha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Mujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 yari yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, buvuga ko “Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ayoboye, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, bukomeza buvuga ko “Nyuma yo gusobanurirwa no kwirebera ibimenyetso, barushijeho kumenya amateka, ukuri, ingaruka ndetse n’urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda mu kudaheranwa n’amateka no kongera kwiyubaka.”

Massad Boulos, kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, yavuze ko mbere ya byose yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nibuke ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo n’abagore n’abana, bicanywe ubugome ndengakamere. Twifatanyije n’abarokotse.”

Gusa uyu Mujyanama wa Perezida Donald Trump yakomeje akoresha imvugo yumvikanamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko ngo mu gihe nk’iki hanibukwa abandi batari abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, mu gihe bizwi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, nta bundi bwoko yari igambiriye uretse Abatutsi.

Ni imvugo yakoresheje mbere yo gusura uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ku buryo nyuma yo kurusura ashobora kwikebuka agahindura imvugo n’imitekerereze nk’iyi isanzwe izwi ku banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Massad Boulos n’itsinda ayoboye basobanuriwe amateka y’ibyabaye mu Rwanda
Yirebeye ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda
Bunamiye banaha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku Banyamerika bari barakatiwe kwicwa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Next Post

Ibivugwa mbere y’ibiganiro bya mbere bya M23 n’ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar

Ibivugwa mbere y’ibiganiro bya mbere bya M23 n’ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.