Umukecuru rukukuri yakoze ibidasanzwe bitapfa no gushoborwa n’inkumi n’abasore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 92 n’iminsi 194 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nyuma yo kwiruka ibilometero 42,1 bya Marato, agahita aba umugore wa mbere ukuze uciye aka gahigo.

Ikigo cy’uduhigo ku Isi kizwi nka Guiness World Records, cyatangaje ko ubu Honolulu Marathon ari we mugore wa mbere ukuze wirukanse ibi bilometero.

Izindi Nkuru

Tariki 11 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, na bwo yari yaciye agahigo, kuko yirukanse 1/2 cya marathon, ni ukuvuga ibilometero 26,2, ubwo yakoreshaga amasaha 10 n’iminota 48’.

Uyu mukecuru wo mu gace ka Koloa muri Leta ya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za America, akora siporo yo kwiruka mu minsi itandatu mu cyumweru kimwe, aho agenda ibilometero 36 mu cyumweru.

Amaze imyaka irenga 40 akora iyi siporo kuko yayitangiye afite imyaka 46, ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru dore ko yari umuganga.

Yagize ati “Nyuma y’uko inshuti yanjye C. Stephen Foster, angiriye inama yo kujya ngenda ibilometero bibiri ku munsi, natangiye kujya niruka kuva mu 1977, kuva ubwo natangiye kubikunda.”

Irushanwa rya mbere yitabiriye, ni iryitwa Boston Marathon, yitabiriye mu 1982 ariko yaciriye agahigo mu irushwa rya Honolulu Marathon.

Yagize ati “Honolulu Marathon, ni byo birori bya mbere nkunda kuko batajya bagira uwo basubiza inyuma, banemerera abantu birukanka gahoro gahoro.”

Aka gahigo yaciye, avuga ko yitoje umwaka wose, ariko mu byumweru 18 mbere y’uko haba iyi marathon, ni bwo yatangiye imyitozo ya nyayo.

Yavuze ko kurangiza ibi bilometero 42, ari kimwe mu byo yifuzaje kuva cyera, ko yazageraho mu gihe akiri mu buzima.

Ati “Hari amatsinda y’abantu barimo bamfata amashusho banankomera amashyi kugeza ubwo nageraga ku murongo wo gusorezaho nakoresheje amasaha 11.”

Yaciye aka gahigo

Ubu yamaze kujya mu banyaduhigo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru