Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Gisagara, hari abaturage 74 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umusururu/ikigage mu bukwe bari batashye, kikaza kubagiraho ingaruka zirimo gucibwamo.

Aba baturage bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Save muri aka Karere ka Gisagara, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize batashye ubukwe mu rugo rwo mu Kagari ka Zivu mu Murenge wa Save, bakabazimanira ikigage kikabagwa nabi.

Izindi Nkuru

Aba mbere bajyanywe muri iki Kigo Nderabuzima kuva kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama, mu gihe bamwe boherejwe mu Bitaro bya Kabutare kuko bari barembye cyane.

Habineza Jean Paul, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko uburwayi bw’aba baturage bukekwa ko bwatewe n’ikigage banyoye mu bukwe batashye ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama.

Avuga ko iki kigage gishobora kuba cyari gifite umwanda kubera uburyo cyengwa, ku buryo aba barwaye bashobora kuba barabitewe n’umwanda dore ko bagaragazaga ibimenyetso bijya gusa

Yasabye abazajya benga ibigage nk’ibi, kujya bitwararika bakabikorana isuku, kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi z’uburwayi buterwa n’umwanda.

Ati “Bari barabibwiwe na mbere hose, ariko bakajya babirengaho, bakomeze bagendere mu mabwiriza y’isuku kandi birinde ibintu byo gusangira ku muheha. Niba benga ibyo bigage babyengeshe amazi asukuye kandi ashyushye kugira ngo bitabagiraho ingaruka.”

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iki kigage banyereye mu bukwe, bavuga ko batangire baribwa mu nda, ubundi bagacika intege, kandi ko ari benshi bahuriye kuri ibi bimenyetso.

Umwe witwa Eugenie Nyiramana yagize ati Byatangiye umuntu aribwa mu nda, ukumva wacitse intege umubiri wose, ubundi ukumva urababara ingingo, ubundi ukanahitwa.”

Si ubwa mbere ikigage kigize ingaruka ku baturage dore ko n’umwaka ushize, mu Karere ka Rwamagana, hari abaturage 52 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu rugo rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkungu, byanaje gutuma ahagarikwa mu gihe cy’ukwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru