Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka P., uherutse kuvugwaho inkuru z’ibibazo bwite byaketswe ko byari mu muryango we, yabibajijweho, atanga igisubizo kigufi, kidatomora uko bimeze.

Inkuru z’ibibazo byavugwaga mu muryango w’uyu muhanzi, zazamutse cyane muri Mata uyu mwaka, aho hari abavugaga ko yasanze umwana byavugwaga ko yabyaranye n’umugore we, atari uwe.

Izindi Nkuru

Bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro, byavugaga ko uyu muhanzi yagiye gukoresha ibizamini bya gihanga bya DNA, agasanga umwana atari uwe.

Byanavugwaga ko ibi byazamuye umwuka utari mwiza, hagati ye n’umugore we Olivia bari bamaranye umwaka basezeranye kubana, dore ko bakoze ubukwe muri Werurwe umwaka ushize, ku buryo hari n’abavugaga ko batakibana mu nzu.

Platini wirinze kugira icyo avuga kuri ibi bibazo, ntiyahwemye kugaragara mu bikorwa bya muzika birimo ibitaramo ndetse n’ubukangurambaga yaniyambajwemo bwo kurwanya agakoko gatera SIDA.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Platini yanagaragaye mu gitaramo cyateguwe n’Umunyamakuru w’ikirangirire mu myidagaduro yo mu Rwanda, Ally Soudi, ari na ho yaganiriye n’itangazamakuru, rikamubaza ku bibazo yavuzweho we n’umugore we.

Umunyamakuru wabimubajijeho, yamusabye gukura urujijo kuri ayo makuru yavuzweho kuko we yakomeje kuruca akarumira.

Yamusubije agira ati “Ese ibintu ntigeze mvugaho, ubu ni wowe ngiye kubibwira? Mbihariye abafite ubumenyi kundusha ibyanjye. Hari abafite ubumenyi bwinshi kurusha uko niyizi, bakomeze babiganireho.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru